Umuforomo wo mu Budage akurikiranyweho ubwicanyi bukomeye, aho ashinjwa kwica abarwayi 9 mu bitaro yakoragamo kugira ngo abone umwanya wo kuruhuka. Uyu muforomo w’imyaka 44, utaratangajwe izina, akurikiranyweho kandi no kugerageza kwica abarwayi 34 mu gihe cy’umwaka umwe hagati ya Ukuboza 2023 na Gicurasi 2024.
Abashinjacyaha bavuga ko uyu muforomo yinjiraga mu cyumba cy’abarwayi bari mu cyumba cya palliative mu bitaro bya Rhein-Maas Klinikum i Wurselen, mu Burengerazuba bw’Ubudage, akabatera imiti myinshi igabanya ububabare mu buryo bwihuse kugira ngo bakire vuba. Ibi byaje kugaragara ubwo abayobozi b’ibitaro babonaga umubare w’impfu zidateganyijwe wiyongera, maze bahamagara abapolisi bakora iperereza bakahasanga abarwayi barahawe imiti nyinshi kurenza urugero.
Uyu muforomo yatawe muri yombi muri Nyakanga 2024, nyuma y’uko impfu zidasobanutse zigaragaye mu gihe yabaga yaraye izamu. Urubanza rwe ruzatangira ku ya 24 Werurwe 2025 mu rukiko rw’Aachen, aho abashinjacyaha bavuze ko urubanza ruzaba rukomeye rw’ubwicanyi budasanzwe.
Iyi nkuru irashimangira uburemere bw’ibyaha byo mu bitaro, nyuma y’urubanza rw’umuganga Johannes M. wo muri Berlin, ushinjwa kwica abarwayi 10 akagerageza kwica abandi 50 agamije koroshya akazi no kwishimisha.