Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umubare w’amafaranga abafana ba Rayon Sports bahaye Essomba Onana watumye abafana ba APR FC bifuza guca agasuzuguro bakaza kuyakuba kabiri ku mukinnyi wabo uratsinda igitego

Umunya-Cameroun, Willy Leandre Essomba Onana yahundagajweho amafranga y’abafana ba Rayon Sports nyuma y’uko abakigije igisuzuguriro akabatsindira ibitego bibiri Gasogi United yari yabanje kubacisha bugufi mbere y’umukino.

Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera kuwa Gatandatu tariki 19 Gashyantare.

Onana ni we wabonye Rayon Sports ibitego bibiri, icya mbere ku munota wa mbere w’inyongera y’igice cya mbere n’icya kabiri ku munota wa 84 w’umukino.

Nyuma y’uyu mukino abafana bari bizihiwe no kurara ku mwanya wa mbere bahamagaye Onana waganaga mu rwambariro rwa Rayon Sports maze bamujugunyira amafaranga ahava yujuje igipfunyika. Uyu musore yari afite abamufashaga gutoragura Aya mafaranga bari barimo Muhawenimana Claude Umuyobozi w’Abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Essomba Leandre Willy Onana yahawe amafaranga angana n’ibihumbi 850 by’Amanyarwanda, hakiyongeraho ibihumbi 200 by’agahimbazamusyi bahawe n’ubuyobozi.

Abafana ba APR FC nabo bagiye kujya bahemba umukinnyi witwaye neza, nta gihindutse baratangira kuri uyu munsi nihagira umukinnyi witwara neza.

Related posts