Mu buzima bwa buri munsi, si kenshi cyane umuntu abona urukundo rw’ukuri,rimwe na rimwe, abantu bitiranya gukundana n’amarangamutima y’ako kanya, cyangwa inyungu zihishe inyuma y’utujambo twiza urimo kubwirwa muri iyo minsi kandi buriya turiya tujambo tuba tuzarangira vuba , gusa urukundo nyarwo rurangwa n’ibimenyetso bifatika, rutandukanye kure n’urwa gahararo.
Dore uko wabitandukanya?
1. Urukundo nyarwo rufite umuzi, urwa gahararo rufite amagambo gusa:
Iyo umuntu agukunda by’ukuri, si amagambo gusa avuga, ahubwo ibikorwa bye birivugira , arakumva, akagufasha, akitangira umubano wanyu, ariko urukundo rwa gahararo rusigara mu mvugo gusa amagambo meza, impano zidafite aho zishingiye no gukururana buri gihe gusa ibyo biba bizarangira vuba.
2. Urukundo nyarwo rureba ejo hazaza, urwa gahararo rureba uyu munsi gusa
Abakundana by’ukuri batekereza ku hazaza, baganira ku buzima bwabo, ku byo bazubakana hamwe bikabateza imbere , no ku nzozi bafite hagati yabo, ariko urwa gahararo rurangirira mu byishimo byo muri ako kanya gusohokana, kwishimana, no kwishimira ibihe barimo, iyo ibyo byose bishize aragusiga ugasigara mu marira gusa.
3. Urukundo nyarwo ruguha amahoro, urwa gahararo rukagutera guhora utishimye:
Iyo ukundwa by’ukuri, wumva utuje, Ntuhora wibaza aho uhagaze mu rukundo, nta guhangayikishwa n’uko uri, kuko uba wumva ukunzwe n’ uwo muri kumwe . Ariko urwa gahararo rutuma umuntu ahora ahangayitse , ahora yibaza niba akundwa, cyangwa se niba atazasigwa mu gihirahiro mu gihe ibyo yamukurikiyeho birangiye.
4. Urukundo nyarwo rurakomera uko igihe kigenda, urwa gahararo rugenda rusaza nk’indabo: Urukundo rw’ukuri ntirushira rubaho n’iyo ibyishimo bihindutse amarira, n’iyo isi ihindutse, rurakura, rukaramba. Ariko urwa gahararo rufite igihe gito, iyo ibyishimo bijemo agatotsi , n’urukundo narwo rushira ako kanya .
Suzuma neza rero urebe niba uko ukunda cyangwa ukundwa atari agahararo, nubivumbura, vumbukayo vuba kuko wazagwa mu mutego utazikuramo cyangwa uzagutera guhora wicuza mu buzima bwawe.