Umusore w’ Umunyarwanda w’ imyaka 30 y’ amavuko,witwaga Landry Cyuza Rutabayiro, yapfiriye mu gihugu cya Canada azize impanuka itunguranye aho ngo yagwiriwe n’ ingunguru.
Amakuru aturuka muri Canda aremeza ko Cyusa yaguye ubwo ingunguru yamugwiraga, biza kumuviramo urupfu nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru wa Imvaho Nshya.
Nyakwigendera Landry Cyusa Rutabayiro ni umuhungu wa Claudine Marie Solange Nyinawagaga, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Guteza Imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA).Cyusa yari afite imyaka 30 kuko yavutse ku itariki ya 3 Mata 1995.
Amahano i Bugesera umupasiteri mu itorero rya ADEPR yapfuye arimo gutera akabariro.