Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Uganda:Minisitiri yafashwe nk’umujura

Bamwe mu bakurikira ibya politi mu gihugu cya Uganda bagaragaza ko benshi mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru bakomeza kurangwaho imyitwarire idahwitse muri guverinoma yígihugu banagaragaza zimwe mu mpamvu zirimo kudahanwa

Aya mabati Minisitiri ashinjwa yagombaga guhabwa abaturage batishoboye muri Karamoja ntibyakorwa ahubwo aragurisha. Iperereza ryagaragaje ko Minisitiri ufite mu nshingano ibya Karamoja, Mary Goretti Kitutu, yatwaye amabati 3000 yari agenewe abakene andi arayafata ayaha inshuti ze ziri muri Guverinoma nábatayirimo.

Depite John Bosco Ngoya wo muri Bokora y’Amajyepfo muri Karamoja, yavuze ko ‘bibabaje kubona Minisitiri w’umubyeyi agurisha amabati yo gufasha abana muri Karamoja’.

Ibi byatumye hasabwa ko abagize uruhare bose muri iki kibazo begura ku bw’inyungu za rubanda, batabikora Museveni akabirukana.

Ku rundi ruhande, ababifitemo uruhare bakoze ibishoboka byose ngo babizinzike. Barimo Perezida w’umutwe w’abadepite, Anita Among, watwaye amabati 500.

Minisiteri y’imari muri Uganda yatanze miliyari 39,94 z’amashilingi yo kugoboka Karamoja, binyuze mu kugura amabati ibihumbi 100 n’ihene. Minisitiri Kitutu yavuze ko amabati 95.044 ari mu bubiko bw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe i Namanve.

Yavuze ko ihene 74.400 zahawe abaturage ariko abadepite bavuka Karamoja baramunyomoza.

Ikibazo cy’imyitwarire mibi giherutse kugaragara kuri Minisitiri ushinzwe ubutegetsi n’umutekano w’imbere muri Uganda, Kahinda Otafiire, wakangishije umugore imbunda yo mu bwoko bwa ‘Pistol’ bikamuviramo kwegura.

Kuwa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo igitangazamakuru cya leta, New Vision cyatangaje ko Otafiire yashyamiranye n’umugore witwa Jennifer Kuteesa, kuri Fairway Hotel i Kampala kuwa 15 Ukwakira 2022.

Nk’uko Radio Uganda yabitangaje, Otafiire yeguye kuko ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda ritajya ryihanganira imyitwarire mibi nk’iyagaragajwe n’uyu mutegetsi wari ufite mu nshingano ze amagereza, polisi ndetse n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Otafiire ni umwe mu bafatanyije na Museveni gushinga ishyaka NRM mu 1981, akaba aherutse guhabwa ipeti rya Colonel ry’icyubahiro.

Abandi batunzwe agatoki ni Visi Perezida Maj. Gen. (Rtd) Jessica Alupo, Perezida w’umutwe w’abadepite, Anita Annet Among, Minisitiri w’Intebe Robinah Nabbanja n’abandi muri guverinoma bagiye bafatirwa muri ruswa.

 

Related posts