Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

UCL! Inzozi za PSG ya Kylian Mbappe zahindutse iz’icyikango, Abadage batanga integuza

Inzozi za Kylian Mbappe zo gusigira Paris Saint Germain Igikombe cya UEFA Champions League zashyizweho iherezo na Borussia Dortmund nyuma yo kuyitsindira iwayo igitego 1-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 7 Gicurasi 2024, hakomezaga imikino yo kwishyura muri 1/2 cy’irushanwa rya UEFA Champions League, aho Paris Saint Germain yari yakiriye Borrusia Dortmund kuri Stade Parc des Princes, nyuma yo gutsindirwa kuri Stade Signal Iduna Park igitego 1-0 mu cyumweru gishize.

Ni umukino ikipe ya PSG yaje gukina ifite umukoro wo kwishyura icyo gitego by’umwihariko kuri rutahizamu Kylian Mbappe uri ku musozo w’amasezerano ye muri iyi kipe yo mu murwa mukuru, Paris; icyakora ntibaje guhirwa n’umukino.

Ibyari inzozi z’icyizere byaje guhinduka inzozi z’icyikango umuntu arota agashigukira hejuru, ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 50 maze Umudage Julian Brandt akazamura koruneri igasanga mwenewabo, Mats Hummels agatsindisha umutwe, bihinduka igiteranyo cy’ibitego 2-0.

Umutoza wa Paris Saint Germain, Luis Enrique yari wafashe umwanzuro wo gukuramo Bradley Barcola akinjiza mu busatirizi rutahizamu Goncalo Ramos, mu gihe Kylian Mbappe yari yanyujijwe ku runde. Imibare imaze kuzamo ibihekane, yinjije Barcola mu mwanya we, ndetse azanamo na Marco Asensio n’Umunya-Korea y’Epfo Kang-In Lee ariko bikomeza kunanirana.

Muri uyu mukino Paris Saint Germain ntiyahiriwe no gutera mu izamu kuko yakubise ibikingi by’izamu ubugira kane mu mukino mu bihe bitandukanye. Ni mu gihe no mu mukino ubanza PSG yari yateye ibikingi by’izamu inshuro ebyiri.

Ikipe ya Borussia Dortmund yahise ikatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma uzabera i Londres mu Bwongereza taliki ya Mbere Gicurasi 2024, aho yaherukaga gukina umukino wa nyuma muri 2013 ubwo batsindwaga na FC Bayern Munchen.

Borussia Dortmund ishobora kuzahurira na Bayern Munchen ku mukino wa nyuma, mu gihe u Budage bwitegura Kwakira Imikino y’Igikombe cy’u Burayi mu Mpeshyi!

FC Bayern Munchen ifite umusozi wo kurira kugira ngo isange Borrusia Dortmund ku mukino wa nyuma kuko igomba kwisobanura na Real Madrid kuri Estadio Santiago Bernabeu, nyuma yo kugwa miswi mu Budage ibitego 2-2 mu mukino wabanje.

Aya makipe yombi ahuriye ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma y’imyaka 13, cyaba ari ikimenyetso cy’uko umupira w’Abadage wazahutse; bikabera icyarimwe n’integuza ko u Budage buzagira ijambo rikomeye ku gikombe cy’u Burayi buzakira mu Mpeshyi, kuko usanga ahanini Ikipe y’Igihugu yabo iba igizwe n’abakinnyi b’aya amakipe yombi.

Igitego cya Mats Hummels cyashyize iherezo ku rugenda rwa PSG muri Champions League y’uyu mwaka!
Kylian Mbappé asezerwe adahesheje PSG Champions League yari yarahize!

Borussia Dortmund yahise yambarira umukino wa nyuma uzabera i Londres mu Bwongereza

Related posts