Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ubwongereza icyorezo kigiye kubakoza hasi, iminsi 21 y’akato.

Muri iki gihe hari icyorezo gikomeje guhangayinisha ibihugu cyane cyane ibiherereye ku mugabane w’uburayi, si covid ahubwo ni ikindi cya Monkeypox, ndetse ubungubu aho bikaze ni mu gihugu cy’ubwongereza.

Kubera kino kibazo cy’icyorezo leta y’ubwongereza yatangajeko muntu uzagaragaraho kino cyorezo azajya ahabwa akato k’iminsi 21 ndetse n’abandi bahuye bose bakaba bazajya bashakishwa mbese nk’uko byagendaga ku barwaye covid.

Ibice bimwe na bimwe byafunzwe ku bantu benshi urugero ni nkaho abajyaga ku mucanga bota izuba bahagaritswe byagateganyo ndetse ko ibikorwa byahakorerwaga byo kugurisha ibinyobwa bigomba guhagarara nabyo byagateganyo.

Icyo cyorezo cyahereye muri Portugal, cyikomereza muri Espanye ubungubu kikaba cyaramaze no kugera mu Bubiligi, aho hamaze kugaragara abantu 21 banduye kino cyorezo.

Amakuru aturuka muri Espanye avuga ko abantu berenga 8,000 bari bitabiriye ibirori byabereye kuri kimwe ku kirwa cyo muri Espanye bashobora kuba aribo babaye intandaro y’iki cyorezo.

Related posts