Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ubwenge buruta ingufu!dore ibyo Perezida wa Rayon sports atungurishije abafana,ibanga ryo gutwara igikombe umwaka utaha.[UBUTUMWA]

Umuyobozi wa Rayon Sports,Uwayezu jean fidel yatangarije abakunzi b’iyi kipe ko yiteguye guhangana n’umuntu wese ushaka gucamo ikipe ibice no gusenya iyi kipe ndetse anagaragaza inyota bafitiye igikombe umwaka utaha.


Ibi Uwayezu yabitangarije mu ijambo rirerire yagejeje ku bafana bagize itsinda rimwe ry’abakunzi ba Rayon Sports, aho yabasabye gusenyera umugozi umwe bagateza imbere ikipe bakunda ndetse aboneraho kwamagana abashatse gusenya rayon sports.


Uyu muyobozi ugira ukuri kwinshi ntiyigeze avuga amazina y’abo bashaka gusenya Rayon Sports gusa benshi batunze urutoki abarimo abahora bayisebereza ku ma radiyo.


IJAMBO RIRAMBUYE PEREZIDA JEAN FIDEL YAGENEYE ABAFANA BA RAYON SPORTS:


Umusingi wo kubaka iyi Rayon Sports ni ukubanza tukigiramo ikinyabupfura.Ntibazababeshye ko Rayon Sports isenywa n’abavuye hanze yayo.Nta nama y’ikipe iyo ariyo yose izaterana kugira ngo isenye Rayon Sports,ntayo.Rayon Sports isenywa n’abanzi bayo kandi bayibamo ariko tutazemerera ko bikomeze kubaho gutya.


Ubu butumwa mubutange hose muti “Perezida yavuze ko atazemerera abantu kuza gusenya rayon sports,Bazakore ibyo bashaka byose.Umunsi bizananira nzamanika amaboko,ariko igihe ntarayamanika bagomba kugendera ku murongo w’ukuri.Nibitaba ibyo ntaho twaba tuva nta naho twaba tugiye.Umuntu wese tuzagonganira mu gusenya Rayon Sports,igihe munkintije uyu mwanya nicayemo ntabwo nzabyemera.


Jean Fidel mureba aka kanya ntabwo ndi hejuru ya Rayon Sports.Iri hejuru y’abantu mwese muriho n’abazabaho icyo dusabwa ni ugusenyera umugozi umwe tukiyubakira ikipe yacu.

Related posts