Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateguje abakinnyi 15 bose ko ikipe nidatwara igikombe byibura kimwe bazasezererwa

Umukinnyi wo hagati mu kibuga, Raphael Osaluwe Olise ukomoka mu gihugu cya Nigeria na rutahizamu Moussa Camara bari mu bakinnyi bazatandukana na Rayon Sports mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Iyi kipe iri guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ndetse n’Igikombe cy’Amahoro irateganya kuzirukana umukinnyi uwo ari we wese uzaba ataratanze umusaruro ushimishije.

Mu bakinnyi bazerekwa umuryango uyisohokamo ni Ramadhan Awam Kabwili, Hategekimana Bonheur, Twagirumukiza Aman, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mugisha Francois, Raphael Osaluwe Olise, Paul Were Ooko, Boubacar Traore, Moussa Camara, Nishimwe Blaise na Musa Esenu.

Hari n’abandi bakinnyi batandukanye bari gusoza amasezerano bashobora kutazapfa kuyongera barimo Essomba Leandre Willy Onana, Heritier Luvumbu na Joachiam Ojera.

Iyi kipe nayo yatangiye kurambagiza abakinnyi bakomeye izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 barimo Nshimirimana Ismail Pitchou wa Kiyovu Sports n’abandi benshi kandi bafite impano idashidikanywaho.

Related posts