Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje gushengurwa umutima n’umutoza Haringingo Francis Christian uhora mu ikosa rikomeye

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele ntabwo bwishimiye umubano mubi uri hagati y’umutoza Haringingo Francis Christian na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara.

Kuva uyu rutahizamu yagaruka muri Rayon Sports hakunze kuvugwa umwuka mubi hagati ye n’umutoza Haringingo Francis Christian aho amushinja kutamuha umwanya ngo atsinde ibitego nk’uko biri mu ntego zamuzanye.

Ikibazo cy’uko Haringingo Francis atumvikana na Moussa Camara cyarushijeho gufata indi ntera ubwo uyu mutoza yangaga gushyira uyu rutahizamu mu bakinnyi 22 yakoresheje ku mukino wa APR FC.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko Abareyo ntabwo biyumvisha uburyo Haringingo Francis Christian aha umwanya Musa Esenu akicaza Moussa Camara bigaragara ko ari we utanga umusaruro ushimishije ndetse akanazonga ba myugariro b’andi makipe bigendanye n’imbaraga z’umubiri afite.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje kwinubira kuba umutoza Haringingo Francis atari guha umwanya Moussa Camara, ndetse mu gihe uyu mutoza yakongera kumubanza hanze ku mukino wa Gasogi United bashobora kumwaka ibisobanuro.

Ikipe ya Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC igitego kimwe ku busa, kuri ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 36, ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023 izajya gucakirana na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uzabera kuri Stade yo mu Bugesera.

Related posts