Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ubuyobozi bwa APR FC bwashimiye abakinnyi batatu bitangira ikipe maze bahabwa agahimbazamusyi gashimishije

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashimiye abakinnyi batatu aribo umuzamu Ishimwe Jean Pierre, Mugisha Bonheur bakunze kwita Casemiro ukina hagati mu kibuga na rutahizamu Bizimana Yannick.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki 15 Mata 2023 nibwo ikipe ya APR FC yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Nyuma y’uyu mukino ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023 ubuyobozi bwa APR FC bwahise bukorana inama n’abakinnyi bose ndetse n’abatoza b’iyi kipe barangajwe imbere na Ben Moussa maze ubuyobozi bubabwira ko nibaramuka badatwaye igikombe cya shampiyona benshi bazerekwa umuryango uyisohokamo.

Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwashimiye Mugisha Bonheur, Bizimana Yannick na Ishimwe Jean Pierre maze bahabwa agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 100 by’Amanyarwanda bashimirwa ko n’ubwo banganyije na Gasogi United ariko ko bari bagerageje kwitwara neza ndetse ko bakorana ishyaka rikomeye.

Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho inganya amanota 53 na Kiyovu Sports ya kabiri, umukino ukurikira APR FC izacakirana na Police FC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 42.

Related posts