Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ubusuwisi: Umuntu uzajya upfa ingingo z’umubiri zizajya zihita zimuvanywamo zihabwe abandi.

Iri tegeko ritowe nyuma y’uko hagaragaye ko hari abatemera ko ingingo z’umuntu wamaze gupfa gusa zikiri nzima azikurwamo, cyane iyo uwapfuye yasize atabivuze.

Gusa ubungubu abaturage bagera kuri 60% bakaba baratoye bemeza ko ntacyo bitwaye ndetse babyemera ko uramutse upfuye waba watanze uburenganzira cyangwa ntabwo watanze, ingingo zikurimo ariko zikiri nzima zigomba kugukurwamo zigahabwa abazikeneye.

Mbere muri iki guhugu cy’ubusuwisi hari itegeko ry’uko upfuye iyo atigeze atanga uburenganzira akiriho, babanzaga kubaza abagize umuryango we, gusa ubungubu bikaba byahindutse bitewe n’ikibazo cy’abashaka guhabwa ingingo zindi batari kuzibona.

Muri iki guhugu cy’ubusuwisi abaturage 1,400 muri 2021 bari barwariye kwa muganga bategereje guhabwa ingingo nshya mu gihe muri aba abagera kuri 72 bapfuye batarabona ababaha ingingo zisimbura izirwaye.

Mu mwaka ushize abaturage 1,600 bemeye gutanga ingingo zabo gusa abagera kuri 478 nibo bonyine babashije kuzitanga ndetse zigahabwa n’abari bazikeneye muri iki gihigu cy’ubusuwisi gituwe n’abaturage Miliyoni 8.

Ni muri urwo rwego kugirango leta igabanye abapfa kubera kubura ingingo, yafashe umwanzuro wo gukoresha amatora ya kamarampaka ndetse bikarangira abagera kuri 60% batoye babyemeza, ndetse n’abenshi mu badepite bagize intekonshinga mategeko nabo babyemeje.

Related posts