Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ubushyamirane hagati FARDC na Wazalendo bwaguyemo abantu batatu

Ubushyamirane hagati y’abasirikare ba leta, FARDC, n’inyeshyamba zibashyigikiye zizwi nka Wazalendo i Nyangezi muri Teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Kuri uyu wa Gatatu ushize,  bwaguyemo abantu batatu.

Amakuru ava muri Gurupoma ya Karhongo yemeza ko amakimbirane yaturutse ku mbunda ba Wazalendo bambuye umusirikare wa FARDC mu isoko rya Munyi. Nyuma, uwo musore yagiye ayirasisha abasivili nkuko iyi nkuru dukesha Ijwi ry’Amerika ibivuga.

Umuyobozi wa grupema ya Karhongo Chishugi Nyangezi avugana n’Ijwi ry’Amerika ku manwa yo kuri uyu wa kane yemeje ko hari abantu batatu bapfuye abandi babiri barakomereka muri ubwo bushyamirane.Ati: “Ejo saa kumi mu isoko rikuru habayeho kutumvikana hagati ya FARDC na Wazalendo.Abantu batatu barimo umwana w’imyaka 11 barapfuye abandi babiri barakomereka.Bari mu bitaro bya Kamina.”Ibi bibaye mu gihe hakomeje kuvugwa ukutumvikana hagati ya FARDC na Wazalendo ku bijyanye n’abakwiye gukora irondo muri Nyangezi.

Ikindi kitumvikanwaho ni ikibazo cy’uko hari abambara imyenda ya gisirikare itandukanye kuko bamwe bafite imishya iheruka gutangwa, abandi bakambara ishaje yacitse.Amakuru ava mu nzego z’ubuyobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga uko intumwa za FARDC zivuye mu mujyi wa Bukavu zaje kureba uburyo zarangiza iki kibazo nk’uko Bwiza dukesha iyi nkuru ibitrangaza.

Related posts