Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Ubushinwa bwihanangirije Amerika, bitera ubwoba isi yose.

Perezida w’ Ubushinwa ari kumwe na Perezida wa Amerika

Leta y’Ubushinwa iyobowe na Nyakubahwa Xin yabwiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko irimo gukina n’umuriro bikomeye kandi kumusozo wabyo bizarangira Amerika ariyo izashya.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yashimangiyeko mu gihe cyose Ubushinwa bwagerageza kwigarurira icyirwa cya Taiwani ho na sanimetero imwe, Amerika izahita itabara rugikibita.

Zhu Fenglian, umuvugizi wa leta y’Ubushinwa mu biro bya minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ishami rishinzwe kwita ku bibazo bya Taiwani, yavuze ko Amerika irimo gukoresha amayeri yose ngo inanize ubushinwa .

Amagambo akakaye yatangajwe na Perezida Biden kuri uyu wa mbere, bwabaye ubutumwa bukomeye ndetse bwaciye igikuba ku kibazo cy’ubushinwa na Taiwan.

Ni mu gihe kandi Ubushinwa burimo burashaka gukwirakwiza gahunda bashyizeho y’Ubushinwa bumwe, kandi mu butunzi ndetse no mu bushobozi mu bya gisirikare buri gutera imbere.

Igitangazamakuru cya leta y’Ubushinwa, Xinhua, cyavuze ko Zhu yaburiye Amerika, ayibwira ko igomba guhagarika amagambo n’ibikorwa byose bigamije kwangisha abaturage ubushinwa.

Biden abajijwe nimba Amerika izatabara, ntiyatingiganije, ahubwo yahise asubiza ati:” yego cyane” ndetse atangaza ko bafite n’ubufasha buzava mu buyapani buturanye n’ubushinwa bya hafi.

Related posts