Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu barara bagona bafite ibyago byinshi byo kurumwa n’ imibu. Byirinde nonaha..

Niba bamwe mu bo murarana bakubwira ko ugona burya uri umwe mu babakururira imibu ibarya nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi.Ubusanzwe imibu ituruma kuko ikururwa n’ubushyuhe bw’umubiri wacu n’impumuro iva mu kanwa igihe turekura umwuka ushyushye dusinziriye mu ijoro.

Iyo bigeze ku bagona bo biba akarushoi kuko imibu biyorohera gukurikira ahava umwuka ushyushye w’umuntu usinziriye ndetse ikayihumurirwa birushijeho.

Abantu nanone bifitemo ikigero cya acid nyinshi ku ruhu bakunze gukurura imibu cyane, ujya ubyumva nko ku bantu bamwe bavuga ko bakunda kurumwa n’imibu nyamara abandi bo bararana ntihagire ibakoraho.

Imibu iyo iturumye itwanduza indwara nyinshi zitandukanye zirimo malaria, dengue, chikungunya, yellow fever, na Zika zose zishobora no kugeza umuntu ku rupfu igihe adakurikiranywe mu maguru mashya.

Nibyiza iteka kuryama mu nzitiramibu ikoranye umuti, ukibuka gufunga amadirishya y’inzu butangiye kugoroba kugirango imibu itinjira munzu ndetse ugatema n’ibihuru bikikije urugo

Related posts