Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bashakanye n’ abagabo bakiri bato ari bo banezerewe byagera ku mibonano bikaba akarusho

 

 

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’i Londres mu Bwongereza ya London Metropolitan, bwerekanye ko abagore bashakanye n’abagabo barusha imyaka, ari bo bafite ibyishimo mu rushako kurusha abashakanye n’abo bari mu kigero kimwe.Ubu bushakashatsi bwibanze ku ngingo zinyuranye, zirimo ibyishimo biboneka iyo abashakanye bari gutera akabariro mu buriro, ndetse n’ibyiyumviro bagaragarizanya hagati yabo.

Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 24 bazwi ku mbuga nkoranyambaga, barimo abagore 17 bashakanye n’abagabo barusha imyaka.

Ubu bushakashatsi bwayobowe n’uwitwa Samantha Banbury, bwerekanye ko ibyishimo by’abo bagore bashakanye n’abagabo baruta, bishingira mu munezero bagira iyo bari mu gikorwa cyo mu buriri, kuko bisanzura mu gusaba abagabo babo uko babikora kugira ngo imibonano mpuzabitsina ibagere ku ngingo.

Ikindi kandi abo bagore barusha abandi, ni uko bubahwa n’abagabo babo cyane, ku buryo iyo bigeze ku byiyumvire by’amarangamutima, baba bafite ibinezaneza bihagije.Ni ubushakashatsi buje buvuguruza ubwakozwe mbere, bwagaragazaga ko abagore bashakanye n’abagabo baruta, batarusha kwishima abagore bashakanye n’abagabo bari mu kigero kimwe, Ni kenshi hagiye humvikana abagore bashakanye n’abagabo barusha imyaka, ariko umuryango mugari ntubyakire neza, aho bamwe baba bavuga ko abo basore baba bakurikiye imitungo y’abo bagore.

Ubushakashatsi byagaragaje ko abagore bashakanye n’ abagabo bakiri bato ari bo banezerewe byagera ku mibonano bikaba akarusho

KGLNEWS.COM

Related posts