Uburyo bwiza watera indobo umukunzi wawe mu kinyabupfura ariko ubunshuti bwanyu bugakomeza.

Mu buriya mu buzima bwa muntu birababaza kuba wasaba urukundo umuntu bikarangira aguhakaniye gusa  Ari uburyo wakoresha uhakanira umuntu ushaka ko mu kundana mu ikinyabupfura.

Dore uko wabigenza uhakanira uwagusabye urukundo:

Mushimire ko ari wowe yari yahisemo:Ubanza kumwiseguraho ariko ukamubwira ko utiteguye kuba mu bihe by’urukundo nawe kandi ukamushimira ku kuba yari yarakubonyemo umuntu wo gukundwa no kwizerwa, ukamugaragariza ko afite igisobanuro gifatika kuri wowe.

Irinde ko yagira ibyiringiro bitazatanga umusaruro: Niba aje kugusaba ko mwakundana ku nshuro ya mbere kandi ukaba ubona ko bitazavamo, witegereza ngo umubwire ko ugiye kubitekerezaho uzamusubiza kuko bituma ashobora kugira ibyiringiro ko bizakunda.Wikwemera ko atakaza icyo gihe cye cyose yumva ko hari ikintu runaka agutegerejeho, gerageza uhite umuhakanira hakiri kare akomeze ashakishirize ahandi atameze nk’uziritse ku katsi kuko kuvuga “oya” ni uburenganzira bwawe.

Mwitabe kuri telefoni:Uburyo bwiza bwo kubwira umuntu ko utamwiyumvamo, si ukwanga kumwitaba igihe aguhamagaye ahubwo iyo abikoze cyane cyane iyo mwari mwarahuye nka rimwe agerageza kugutereta, uba ugomba kumwitaba ukamubwira ko wabonye ari umuntu mwiza ariko wumvise mutahuza.Kutamubera indyarya bimufasha kumenya ko akwiye gushakira ahandi kandi ntagusigaraneho umwikomo wo kuba waramwumviye ubusa cyangwa ngo umuteshe igihe cye amena amazi ku rutare.

Mubwire ko ari umuntu w’igitangaza:Mu gihe wifuza gushyira iherezo ku mubano wawe n’uwo mwakundanaga, ushobora gutangira umuvugisha mu mvugo yuje ineza. Uti ”Ntekereza ko uri umuntu w’igitangaza ariko nsigaye numva ntakigufitiye amarangamutima.”Iyo umuntu agerageje kubwiza undi ukuri ntakomeze guhatiriza ibitamurimo, bituma uwo bakundanaga iyo abitekerejeho neza, amwubahira umwanzuro afashe no kuba yemeye kuwumumenyesha imbonankubone.

Ese wowe iyi nkuru uyibonye gute, ese iyo ugiye guhakanira uwagusabye urukundo ubigenza gute?

NSHIMIYIMANA FRANCOIS/ KGLNEWS