Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ubukwe bwa kecapu bwatashywe n’ibyamamare bizwi muri filime. Reba ibyaranze ibi birori.

Umukinnyi wa Filime Mukayizere Jalia Nelly uzwi ku izina rya Kecapu muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, aherutse gukorana ubukwe n’umugabowe Mutabazi Jean Luc,  bwatashywemo n’ibyamamare bakinana muri filime.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize taliki 23 Nyakanga 2022mu birori byaranzwe n’amarira y’ibyishimo cyane ko Kecapu yajyaga avuga ko ari umunsi ategerezanyije amatsiko ndetse uzaba ari umunsi w’umunezero kuri we.

Ni ibirori byitabiwe n’ibyamamare byiganjemo  ababarizwa muri filime nyarwanda yitwa Bamenya, harimo Kanimba ukina ari umugabo we, Bamenya ukina ari umukozi wa bo wo mu rugo ndetse na Bijoux ukina ari mushiki wa Kanimba.

Kecapu yasezeranye na Mutabazi Jean Luc nyuma y’amezi make basezeranye imbere y’amategeko, bakaba bavuga ko urukundo rwabo rwamaze imyaka myinshi ndetse ko muri iyo myaka bose bishimira kuba baramenyanye.

Umuhango wo gusaba no gukwa  wabaye mu gitondo cyo kuwa wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2022, ukaba wabereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza, naho nyuma yo gusaba no gukwa, bagiye gusezerana  imbere y’Imana mu idini ya Islam  mu musigiti wo kuri Onatracom.

Amafoto atandukanye yafatiwe muri ubu kukwe  agaragaza ko aba bageni bari bishimye ndetse ko n’abari bitabiriye ibi birori bari bashimishijwe nabyo.

Related posts