Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ububi bw’umuntu buba mu mutima we, Inkuru y’agahinda y’urukundo rwa Pawula wahaye umutima we wose Chris akawukina nk’agapira.

 

Ukoresheje imbuga zitandukanye zisobanura amagambo wasanga inyinshi zihurira kukuba  ijambo ‘Kubabara’ ari nk’ikimenyetso cyo kutishima, amaganya, kwicuza, kutikunda, gutabwa n’ibindi. Ikinyamakuru Paulekaman , gisobanura ijambo ‘Kubabara’ nko kudahabwa agaciro. Ibi byose byikoranirije kuri Pawula, umusore yakundaga amukegetesha urukundo rubi, amusiga yandagaye aza guhura na Chris wabaye umunyamahirwe.

Inkuru z’urukundo zica mu matwi ya bamwe zigahinguka mu matwi y’abandi. Akenshi agahinda ka mugenzi wawe hari ubwo gahinduka umunezero w’undi. Urukundo rujya aho rushaka ariko iteka hari abo uzabona bicuza bitewe n’uko bihitiyemo urukundo bikarangira kwisubira ho byanze maze bakabaho nabi ku bw’amahitamo yabo. Umukobwa witwa Pawula yahuye n’umusore wagaragaraga nk’umusore mwiza inyuma gusa umunsi umwe Pawula yabaye umutangabuhamya bw’uko ububi bw’umuntu buba mu mutima we. Pawula aganira n’inshuti ye yashatse ko twigira ku nkuru y’urukundo rwe avuga ko rwamubaaze umutima areba, yamubwiye ko gukunda ari ikimwe ariko no kubana kikaba ikindi.

Pawula yakomeje asobanura ukuntu guhura n’uwo muzabana ukabona neza ko mukwiranye bituruka mu ngano y’urukundo agufitiye. Pawula yavuze ko kandi niba ushaka kubaka urugo ruzima , utagomba gukundana n’uwo uzashakana nawe, ahubwo uzashakana n’uwo uzakunda, kandi ngo iri nirimwe mu makosa akorwa nabi n’abakundana benshi bikarangira byose byanze. Pawula yaragize ati:”Ububi bw’umuntu buba mu mutima we, nabayeho mu buzima bw’agahinda cyane, nabayeho ntariho, nabayeho mbabaye ariko narahereye mu byishimo bikomeye. Umusore twakundanaga yasaga neza inyuma , yari umusore ufite uburanga buteye ku mutima w’umwijima. Umusore twakundanaga yari umusore mure mure , useka neza , uzi kuvuga neza mbese iyo twagendanaga mu nzira na bonaga abandi bakobwa bamureba neza, rimwe na rimwe nkasanga ari kuvugana nabo yihishe ariko agatsemba wabandi.

Muri ubu buzima nta muntu wishimira kubabazwa kuko buri wese aba yifuza kubaho yishimye. Uyu musore namufatiye mu cyuho kenshi ariko nkagira kwihangana, nararaga ndira , nararaga nicaye, nararaga muhamagara yanze kunyitaba. Agahinda yanteye wakabaza imisego yikoreraga amarira nararaga ndira. Umukobwa nkanjye Pawula wapimaga ibijoro 85, igihe cyarageze nkajya mpima 60 wagira ngo na rwaye indwara nyinshi. Narababaye cyane. Umusore twakundanaga yambagishije urwembe rucyaye cyane, nta mbabazi yigeze angirira kugeza mpisemo kujya kwiyomoza inkovu z’urukundo rwe”.

Pawula, yahisemo kujya kwiyahura, nuko amanuka hepfo y’iwabo ngo hari umusozi mure mure cyane, ahageze areba hirya no hino mukureba hakurya abona ikiganza cya Chris, umusore wari uciriritse mu gace kiwabo. Uyu musore warebeye Pawula kure, yabonye ko afite agahinda aza yiruka cyane, amufata akaboko maze amubwira ijambo rimwe ryahinduye ubuzima bwe kugeza ubwo ahisemo kuguma ari we, yikundira ndetse anakunda umukunda kureba uwo washatse ko yangiza ubuzima bwe.

Muri rusange ibi byakwigisha buri wese ko iteka umukunzi wawe ataba akuri kure.Umuntu uzagukunda cyane, iteka ahora hafi yawe , ntabwo agusiga ngo ajye kure yawe, kuko aba agukunda aguhora hafi, wabikunda utabikunda. Gusa na none ni byiza gupima neza ingano y’urukundo umuntu agukunda mbere yo kumwimariramo.

 

UMWANDITSI: NDAYISHIMIYE Libos.

 

Related posts