Uba ufite ibyago byo gupfa vuba ,dore zimwe mu nzozi ziteye ubwoba zagukoraho bigatuma upfa imburagihe

Mu buzima bwacu bwa buri munsi umuntu wese aba agomba kurota, ukagira inzozi mu gihe   uryamye ibyo rwose ni ibintu bisanzwe ndetse nta muntu bitabaho, ariko uzumva hari uvuga ati ‘narose nabi’, aho umuntu aba yagize inzozi mbi, kenshi ziba ziteye ubwoba nawe wazumva ubwoba  bukagutaha.

Ushobora gutekereza ko ari ukugira inzozi bisanzwe gusa ntabwo ariko bimeze, kuko izi nzozi zigira ingaruka mbi ku bice by’umubiri nk’ubwonko, ibishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wose, bikongera ibyago byo gupfa vuba.Ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe mu myaka 19 bukorewe ku bantu barenga 183,000, bafite imyaka iri hagati ya 26 na 86. Abo bantu babazwaga inshuro bagiye bagira inzozi mbi.

Abashakashatsi bagaragaje ko umuntu urota, akagira inzozi mbi nibura buri cyumweru, aba afite 40% y’ibyago byo gupfa mbere kuruta abatazigira, abanywa itabi n’abagira umubyibuho ukabije.

Dr. Inge Declercq, inzobere mu bijyanye n’imikorere y’ubwonko, yavuze ko ari bwo bwa mbere bigaragaye ko kurota nabi bifitanye isano no gupfa imburagihe.

Yasobanuye ko impamvu yabyo ari uko iyo umuntu ari kurota nabi, ubwonko butekereza ko ibyo bintu biri kuba bya nyabyo kuko butamenya ko ari inzozi.Yagize ati “Iyo urose nabi ubwonko butekereza ko ibyo bintu ari ibya nyabyo, ugashidukira hejuru, umutima ugatera cyane, ndetse ugahita uhangayika, ibyo byose binaniza umubiri bigatuma usaza vuba.”

Dr. Inge kandi yavuze ko kurota nabi bibangamira igice cy’ingenzi gifasha ubwonko gukora neza mu gihe umuntu aryamye, ibifasha umubiri kumera neza ndetse bikagabanya stress, bigatuma umuntu abasha kwitegura umunsi ukuriyeho.

Yavuze ko kurota nabi byongera ibyago byo kurwara indwara yo kubura ibitotsi ndetse n’iyo kwibagirwa, kandi abantu basinzira amasaha atandatu cyangwa ari munsi yayo baba bafite 20% y’ibyago byo gupfa imburagihe, ni mu gihe abasinzira amasaha atanu cyangwa munsi yayo baba bafite 45% y’ibyago byo kurwara umutima.

Ibintu bitera kugira inzozi mbi harimo umuhangayiko, agahinda gakabije n’ibindi bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa se kureba no gutekereza ku mashusho ateye ubwoba.Abafite iki kibazo bahabwa inama zo kumenya igituma bagira inzozi mbi, basanga ari ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bakegera abaganga bavura izo ndwara bakabafasha, naho abasanze ari ukubera ibintu biteye ubwoba bakirinda kujya babireba.

Ba uwa mbere mu kubona amakuru yacu buri munsi

NSHIMIYIMANA FRANCOIS/ KGLNEWS