U Rwanda rwatangaje inkuru nziza ku Bihugu byose bishaka kuza mu Rwanda

U Rwanda rwongeye kugaragaza umurongo warwo w’ubufungure n’ubutumwa bukomeye bw’ikaze ku batuye isi, nyuma yo gutangaza ko nta gihugu na kimwe kigikeneye gusaba viza mbere yo kwinjira mu Rwanda.Guhera ubu, umugenzi uwo ari we wese ava ku mugabane uwo ari wo wose ahabwa viza y’iminsi 30 ageze ku kibuga cy’indege cyangwa ku mupaka, nta kintu na kimwe asabwe cyangwa yujuje mbere yo guhaguruka.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 19 Ugushyingo 2025, binyuze ku rurubuga rwa X rw’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu.Ku baturage b’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Francophonie, iyi viza itangwa ku buntu, nk’uburyo bwo gukomeza ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibihugu bivuga Igifaransa.

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka bwatangaje ko iyi politiki nshya igamije korohereza abakerarugendo, abashoramari n’abandi bagenzi, bunashimangira ko ari inzira yo kongerera igihugu ubushobozi bwo kuba ihuriro ry’ubucuruzi, ingendo n’itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu minsi iri imbere, hitezwe ko iyi politiki izafungura imiryango mishya ku Rwanda, igashyira imbere ubukerarugendo n’ishoramari, ndetse ikongera n’abashaka gusura ibyiza nyaburanga n’umwihariko by’igihugu birimo Pariki Nyungwe, Akagera, hamwe n’Umujyi wa Kigali uzwi nk’umwe mu mijyi itekanye kandi isukuye ku mugabane.