Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Twitege iki kiva mu nama ya EAC na SADC i Dar es Salaam? Ese Congo iremera ibiganiro

 

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hagiye kuba inama y’ Abakuru b’ Ibihugu by’ Akarere bigize umuryango wa Afurika y’ Amajyepfo ( SADC) hamwe n’ umuryango wa Afurika y’ Iburasurazuba( EAC), ikaba iri bubere mu gihugu cya Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Iyi nama iritabirwa n’ Abakuru b’ Ibihugu byinshi ,nk’ uko byatangajwe na Perezida wa Kenya , William Ruto.

Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, Tina Salama , yatangarije ikinyamakuru cya Top Congo FM ko Tshisekedi azitabira iyi nama ,gusa ntiyemeje niba azitabira ahibera cyangwa ku ikoranabuhanga.

Mu buryo yatangaje yagize ati” ku ruhande rwa RDC ruzajya muri iyi nama gusaba ibihano ku Rwanda ,gukura ku butaka bwacu Ingabo zose z’ ibindi bihugu zitatumiwe no kumwikana ku gahenge”

Gusa hari n’ andi makuru avuga ko Perezida Tshisekedi atari bwitabire iyi nama soma iyi nkuru usobanukirwe byinshi:Amakuru Mashya!Perezida Tshisekedi birangiye atitabiriye inama yagombaga kubera muri Tanzania yari igiye kwiga ku bibazo bireba igihugu cye cyane cyane.

 

Olivier Nduhungirehe , Minisitiri w’ Ububanye n’ Amahanga w’ u Rwanda , yabwiye France 24 ko kuri iyi nama Perezida Paul Kagame yizeye kubona ibiganiro ku gahenge hagati ya Leta ya Kinshasa n’ Umutwe wa M23 no guhagarika intambara .

Niba Perezida w’ u Rwanda n’ uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye i Dar es Salaam mu biganiro ,biraba ari intambwe ikomeye kuko mu buryo buzwi baheruka guhura imbona nkubone mu nama kuri iki kibazo mu 2022. Umuryango w’ Abibumbye ,Loni na DRC bivuga ko u Rwanda ari rwo ruri inyuma ya M23 ariko yaba uyu mutwe n’ u Rwanda birabihakana.ONU kandi isaba RDC kureka ubufatanye n’ Umutwe w’ iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ikindi ni uko u Rwanda ruvuga ko RDC ikwiye kwemera ibiganiro n’ Umutwe wa M23 ,nk’ inzira yo guhagarika intambara . Mu bundi buryo Kinshasa yakunze kugaragara mu buryo bidasubirwaho ko itazaganira n’ uyu mutwe wa M23, ariko nyamara uyu mutwe urusha ingazo za Kinshasa imbaraga ,kuko ugenda wigarurira ibice ,ukabyambura Ingabo zirwanira iyi leta ya Kinshasa arizo FARDC.

 

Usesenguye ibindi biganiro byo kugerageza guhuza impande zihanganye ngo hashakwe igisubizo cy’ amahoro ,ubu bishobora kuyageraho. Amasezerano y’ agahenge y’ umwikanyweho hagati y’ u Rwanda na Congo Kinshasa,Aho abayobozi bagiye bemeranya agahenge ku mpande zombi ,ariko ayo masezerano ntiyagiye amara Kabiri ,kuko bahitaga barwana ako kanya. Kuva igihe cya Bunagana ,imirwano yarongeraga ikubura ,kandi imirwano yakomezaga gusatira umujyi wa Goma.

Buri ruhande FARDC na M23 rwashinjaga urundi kwica amasezerano y’ agahenge yabaga yumwikanyweho n’ abayobozi i Luanda muri Angola.

Gusa uyu munsi i Dar es Salaam Birashoboka ko inama y’ abayobozi ishobora kugera ku mahoro arambye. Gusa Birashoboka ko ku ruhande rw’ imirwano ho bishobora gukomeza kugenda uko byagenze n’ ubundi Mbere.

Nyamara kandi EAC na SADC ntibibona ibintu kimwe?

Mu gukemura amakimbirane mu Burasirazuba bwa Congo,Umuryango wa SADC mu mpera z’ umwaka wa 2023 wafashe umwanzuro wo gushyigikira Leta ya Kinshasa,wohereza Ingabo gufasha iz’iki gihugu RDC ku rwanya mutwe wa M23. Kimwe cyo uyu muryango wa SADC mu nama yawo yo mu mpera zakiriya Cyumweru dusoje ,yavuze yeruye ko Ingabo z’ u Rwanda zifasha M23 mu bitero byayo ,kandi ishinja M23 kwica amasezerano yabaga yemeranyijweho i Luanda.

Mu gihe umuryango wa Afurika y’ Iburasurazuba wo ,iheruka guterana na wo mu Cyumweru gishize nyuma y’ ifatwa rya Goma ,wo ntabwo washinje u Rwanda gufasha M23 ariko usaba Kinshasa kuganira bitaziguye n’ abarebwa n’ iki kibazo bose ,harimo na M23 n’ indi mutwe yitwaje intwaro, rero ,SADC ishinja u Rwanda gufasha M23 ,ariko EAC isaba RDC kuganira n’ Umutwe wa M23 no kureka ubufatanye ubwo ari bwo bwose igirana na FDLR.

Related posts