Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Theophile Uwamahoro yitabye Imana ubwo haburaga amasaha make ngo nawe yambare ikanzu mu barangije muri IPRC Kigali, inkuru irambuye

Theophile Uwamahoro yitabye Imana ubwo haburaga amasaha make ngo nawe yambare ikanzu mu barangije muri IPRC Kigali

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, nibwo hamenyekanye inkuru yakababaro y’ umukobwa witwa Theophile Uwamahoro yitabye Imana nyuma y’ uko hari hashize igihe gito asoje kwandika igitabo akaba yari mu bagera kuri 2700 bari bategereje kwambara ikanzu kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022 muri IPRC zigera 8 zo hirya no hino mu gihugu mu birori byabereye muri IPRC Kigali.

Theophile Uwamahoro ngo hari hashize igihe arwaye kanseri y’ ibihaha ari nayo yamwambuye ubuzima.

Ku wa 11 Gicurasi 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y’ incamugongo ivuga ko Uwamahoro wari umaze igihe arwaye kanseri y’ ibihaha yitabye Imana.

Mu butumwa ubuyobozi bwa IPRC bwashyize kurukuta rwayo rwa Twitter ati“ Umuryango wa IPRC Kigali ufite akababaro kenshi ko kubura umwe mu bari basoje , Uwamahoro Theophile witabye Imana none ku wa 11 Gicurasi 2022 kubera uburwayi. Imana imuhe kuruhukira mu mahoro adashira kandi Imana ihe gukomera umuryango n’ inshuti ze”.

Uyu mukobwa yari afite imyaka 24 y’ amavuko akaba yari arwariye mu bitaro bya Nyamirambo.

Gahunda yo kumuherekeza ikaba itegenijwe ejo ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022.

Related posts