Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Tangawizi , Indimu n’ ubiki: Bifitiye akamaro gakomeye ubuzima.

Bamwe banywa uru ruvange bashaka kugabanya ibiro , nyamara kandi kunywa uruvange rw’ indimu , ubuki na tangawizi ntabwo ari cyo bifasha gusa kuko ni ikinyobwa cyiza ku bantu bose. Buri kimwe mu bigize uru ruvange dushobora kwitwa icyayi gifite akamaro kacyo ku ruhande rwacyo ariko iyo bivanzwe birushaho kongera ingufu no kugirira umubiri akamaro nk’ uko tugiye kubirebera muri iyi inkuru …

  1. Kurwanya umunabi.

Niba wumva waramutse nabi, stress ikumereye nabi, kora iki kinyobwa wicare utuje unywe buhoro buhoro. Bizafasha mu kurinda no kurwanya uwo munabi waramukanye.

  1. Kongera ingufu ubwonko

Iki kinyobwa cyiza kandi gifite ubushobozi bwo gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Ibi bituma kiba cyiza mu gufasha ubwonko cyane cyane ku bagore bakuze nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.

  1. Kurinda ibibyimba mu mirerantanga

Niba ufite ibyago byinshi byo kuba warwara ibibyimba mu mirerantanga, iki kinyobwa ntikizagucike. Indimu na tangawizi bifite muri byo ubushobozi bwo kubyimbura no kuvura.

  1. Bifasha imikorere y’ umwijima

Niba wanyoye inzoga cyangwa se umaze igihe ufata imiti nyinshi ni byiza kunywa iki kinyobwa kuko bizafasha umubiri wawe muri rusange n’umwijima by’umwihariko.

  1. Kuvura isesemi no kuruka.

Waba wabitewe n’inzoga nyinshi (hangover), kugenda mu modoka, cyangwa se ubundi burwayi, kunywa uru ruvange bizagufasha gukira isesemi ndetse bihagarike kuruka.

  1. Kurwanya uburibwe

Kuribwa umutwe, kubabara uri mu mihango, kubabara mu ngingo, nibikubaho ntuzabure no kwitabaza iki kinyobwa kuko kizwiho gufasha abahuye n’ibyo bibazo.

  1. Ni cyiza ku mutima

Ya vitamini C iri mu ndimu ifasha kandi mu kurinda imiyoboro y’amaraso bityo bigafasha umutima mu mikorere yawo bikarinda indwara zinyuranye zawufata harimo na stroke.

  1. Kugabanya ibiro

Nibyo koko ku bifuza kugabanya ibiro, iki cyaba kimwe mu binyobwa by’ingenzi bajya bakoresha. Biterwa nuko iyo indimu ihuye na tangawizi bifasha umubiri gutwika calories nyinshi mu gihe gito.

  1. Kugabanya acide mu mubiri

Nibyo indimu ni acide ubwayo ariko burya iyo uyifashe ivanze n’ubuki na tangawizi bifasha mu kugabanya acide mu mubiri. Birinda amenyo, bigabanya cholesterol mbi mu maraso.

  1. Kongerera ingufu ubudahangarwa

Indimu ikungahaye kuri vitamini C. iyi vitamini ikaba iza ku isonga mu bizwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wacu. Ku bw’ibyo kunywa ruriya ruvange bifasha mu kurwanya nyinshi mu ndwara zirimo ibicurane, inkorora, kugugara mu nda kubera ibyo wariye.

Bikorwa bite rero?

Biroroshye cyane. Amazi yacanire arimo tangawizi( Ikijumba muri litro) namara kubira uyaterure ku mashyiga urindire ate akuka buhoro ubundi ukamuriremo indimu , ushyiremo ikiyiko cy’ ubuki uvange winywere.

Related posts