Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Sultan Makenga Wa M23 yasohoye itangazo rikubiyemo ibyo yifuza kuri leta ya DR Congo. Ngaya amakuru yaramutse!

Nyuma yo kumara igihe bitwa ibirara na leta ya Congo, abarwanyi ba M23 bahagarariwe na Jenerali Sultan Makenga mubyagisirikare, basohoye itangazo rikomeye cyane rikubiyemo ibyo bifuza ko leta ya DR Congo yabakorera ndetse banatangaza ko mugihe byaba bitabaye , aba barwanyi bashobora gukora igisa n’imperuka kuri Congo nkuko babitangaza ndetse bakaba bavugako icyabahagarika aruko bahabwa ibikubiye mumasezerano aba barwanyi bagiranye na leta ya DR Congo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’aba barwanyi ba M23 rigashyirwaho umukono na Jenerali Sultan Makenga usanzwe uhagarariye aba barwanyi murwego rwa Gisirikare, bagaragaje ko bifuzako amahoro yakongera agahinda ndetse n’abaturage bagakomeza ubuzima igihugu kikava muntambara. ariko batangaza ko kugirango ibyo bintu bibeho bisaba ko leta y’ikigihugu yemera gushyira mubikorwa ibikubiye mumasezerano.

Usibye kuba aba barwanyi basabye ko bahabwa ibikubiye mumasezerano, aba barwanyi batangaje ko mugihe batahawe ibi bari gusaba bagiye gushyira imbaraga muri iyintambara zirenze izo bigeze gukoresha mugihe cyose, ndetse bakaba batangarije leta ya Felix Tshisekedi ko mugihe ibi bintu bitakorwa aba barwanyi biteguye kurwana kugeza igihe bafashe igihugu kandi basezeranyije perezida Felix Antoine Tshisekedi ko azicuza ibyo aba barwanyi bazakora mugihe batahabwa ibyo basaba.

Ikibazo cyo muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo gikomeje gufata intera ndetse ibi bikaba bikomeza kwereka abatavuga rumwe na leta ya DR Congo ko igihe kigeze ngo perezida uriho yegure kuko ikibazo cya M23 kimaze kumurenga ndetse akaba yarananiwe kugikemura ndetse akaba akunze gushinjwa n’abatavuga rumwe na we bakemeza gufata icyemezo bimugora.

Related posts