Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Studio za Radio yakoreraga i Bunagana yangirijwe n’ abarwanyi ba M23 ubundi abanyamakuru bo bakizwa n’ amaguru karahava, inkuru irambuye.

Mu itangaza ryashyizwe hanze n’ Umuryango utegemiye kuri Leta ( ONG), witwa Journaliste en Danger ( JED) rivuga ko Radio Mikeno ( Racom) yakoreraga i Bunagana , yangirijwe n’ abarwanyi ba M23 bafashe ako gace ku mugoroba wo ku 13 Kamena 2022 , ubundi abanyamakuru bayikoreraga bakizwa n’ amaguru karahava.

Amakuru yatangajwe n’ ibinyamakuru byo muri Congo , birimo Digital Congo, Glandslacnews na Politico.cd , byatangaje ko Umuyobozi w’ iyo radiyo , André Byamungu , uri mu buhungiro , yatangaje ko bagabweho ibitero simusiga , sitidiyo ya radiyo ikangirizwa n’ abarwanyi ba M23 mu buryo bukomeye cyane.

Yagize ati“ Ubu nabuze icyo navuga yewe sinzi n’ aho nakongera guhera igihe agahenge kaba kagarutse. Bashwanyaguje (M23) radiyo yanjye, batwara ibitunganya amajwi , mikiseri na za mikoro. Bamenaguye ameza ndetse n’ ibindi bikoresho byose bya sitidiyo”.

JED yangaje ko abanyamakuru ba Racom ivugira mu birometero 100 uvuye i Goma, bakwiriye imishwaro bakaba bari muri Uganda ndetse no mu yindi mijyi mito yegereye Bunagana.

Byamungu André ntabwo yigeze atangaza impamvu yaba yaratumye M23 yigaba kuri iyo radiyo ye , igashwanyaguza buri kimwe nk’ uko abivuga.

Umuvugizi wa M23 , Maj. Willy Ngoma , we ahakana iby’ ayo makuru . Mu magambo make ati “ Oya”, nk’ uko Bwiza ibivuga.

M23 niyo iri kugenzura Bunagana gusa ku wa 16 Kamena 2022 , hari amakuru yatangajwe ko uhanganye na FARDC ishaka kwisubiza uyu mujyi.

Related posts