Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

St Valentin: Mu gihe wabuze impano uha umukunzi wawe basi koresha buno butumwa bw’ urukundo, uratuma uyu munsi atiruka mu basore

 

Nubwo hari impano zitandukanye usanga zitangwa kumunsi w’abakundana  uzwi nk’umunsi wa St Valentin ndetse abantu benshi bagakora uko bashoboye ngo bashimishe abakunzi babo, nyamara ntitwakwirengagizako burya n’udafite amafaranga cyangwa ibihambaye nawe yatanga impano nziza ndetse igashimisha uwo ayihaye.

Muri iyi nkuru, twaguteguriye ubutumwa bugera kuri butandatu (6) wahamo umukunzi wawe impano kumunsi mukuru w’abakundana nawe akanyurwa:

 

1. Mukunzi, umwaka urashize turi inshuti, Imana n’umutima baraduhuje. Wambereye inseko indutira izindi zose. Nubwo ndikure yawe, nsanganirwa n’impumuro yawe. Ntegerejeko twongera guhura ngo twishimane nkuko bisanzwe. Ndagukunda.

 

2.Ntibinsaba kubitekerezaho kwemerako utura mumutima wanjye. Mpora nkwiyumvamo, ndota ngukoraho, nkakubona unsekera turi kumazi. Fata umutima wanjye ndawuguhaye kuko niwowe npamvu yanjye yokubaho.

 

3. Kumunsi want St Valentin ntakindi nifuza uretse indoro yawe nziza no kukubona umwenyura kuko binkora ahantu. Bituma mbonako ndi umunyamahirwe kurenza abandi bagabo bose, bikampa imbaraga zo kukurinda. Ntumye uturabo n’utubizu ngo tubikubwire neza kuri uyu munsi w’abakundana. Ndagukunda!

 

4. Umunsi mukuru undutira indi urageze. Umutima wanjye urimo utera ugusanga. Ntacyo kubaho byaba bimaze ntabayeho kubwawe. Ndifuza agatwenge kawe kamugitondo ngo kampe kwirirwa neza. Mpora nibaza niba hariho ahantu heza ku isi handutira aho uri!

 

5.Mukunzi, nkunda ukuntu unyishimira, nkunda uko umbwiza Ukuri, nkunda ukuntu unyisanzuraho ukirekura. Iyo turi kumwe ndanyurwa. Nshimiye ijuru ryakumpaye.

6.Niwowe nkesha iminsi tumaranye. Siniyumvisha uko narimeze mbere yuko dukundana. Warampinduye, watumye ubuzima bwanjye bugira icyerekezo.Ubu namenye igisobanuro cyo gukunda. Ubu ndumva nakugwamo amasaha agashira. Ndagukunda cyane.

Related posts