Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Sobanukirwa n’icyo bitaga igitego cya zahabu kitakibaho guhera muri 2004

Umupira w’amaguru ufite amategeko menshi watangiranye nayo amwe muri yo ndetse menshi aracyakoreshwa ariko hari n’ayandi yakizweho ivugurura amwe akurwaho ndetse hiyongeramo n’ayandi n’ubwo kitakibaho guhera mu mwaka wa 2004, benshi ntibazibagirwa ikitwaga igitego cya zahabu kuko cyarijije benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru.

Mbere y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rigikuraho muri 2004 igitego cya zahabu cyafatwaga nk’ingusho kuko ikipe yagitsindwaga ibyayo byabaga birangiye kuko nta yandi mahirwe yo kwishyura yabaga asigaye. Umukino wahitatga urangirira aho.

Ubusanzwe umukino w’umupira w’amaguru umara igihe kingana n’iminota 90, gusa mu mikino yo gukuranwamo(knock out) umukino umara iminota 90, ariko iyo minota yashira amakipe yombi anganya hatabashije kuboneka itsinda hakongerwaho iminota 30 nabwo byakomeza kunanirana hakiyambazwa Penaliti kugirango haboneke ikipe itsinda indi.

Mbere y’umwaka wa 2004 hari itegeko ryabagaho ritagikurikizwa kuko FIFA yarikuyeho. Iri tegeko ryagenaga ko mu mikino yo gukuranwamo (knock out), iyo iminota 90 y’umukino yarangiraga nta kipe ibashije gutsinda indi, umusifuzi yongeragaho iminota 30 y’inyongera. Gusa muri iyo minota 30 y’inyongera iyo hagiraga ikipe itanga indi kubona igitego, umunota uwo ariwo wose icyo gitego kibonekeyeho umukino wahitaga urangira ikipe igitsinzwe idahawe amahirwe yo kugerageza kwishyura.

Iri tegeko FIFA ijya kurishyiraho ngo byari mu rwego rwo kugirango amakipe ajye akina umukino wo gusatira cyane mu minota y’inyongera. Ibyo FIFA yatekerezaga siko byaje kugenda ahubwo amakipe yarushagaho gukina yugarira cyane kuko hirindwaga ikosa ryose ryaguteza gutsindwa iki gitego cyo mu minota y’inyongera bigatuma amakipe akora ibyo mu mupira bita kuryama mu izamu.

Bimwe mu bitego bya zahabu bitazibagirana harimo icyo Thierry Henry yatsinze Cameroon muri 2003 mu gikombe cy’Isi cy’amashyirahamwe (FIFA Confederation Cup). Ikindi ni icyo David Trezeguet yatsinze Ubutaliyani ku mukino wa nyuma wa Euro muri 2000,byari ku munota w’103. Hari kandi igitego Henri Camara wa Senegal yatsinze Sweden ku munota w’104 mu gikombe cy’Isi cya 2002, Sweden yahise isezererwa maze Senegal izamuka muri kimwe cya kane ibikesha igitego cya zahabu.

Related posts