Ngo gukora buriya imibonano mpuzabitsina byibuza kabiri mu cyumweru ni bimwe mu byagufasha kwirinda kanseri y’ udusabo tw’ intanga ku bagabo ndetse bikanavura umunaniro ukabije. Ubushakashatsi bugaragaza ko gukora icyo gikorwa bifasha ubuzima bwawe kumera neza haba mu mitekerereze cyangwa se mu gihagararo.
Uyu munsi rero twabateguriye imwe mu mimaro ikomeye yo gukora imibonano mpuzabitsina ku buzima bwawe.
1.Gukora imibonano mpuzabitsina byirukana umunaniro: Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2019 bugaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina , bufasha mu kuvubura imisemburo ya Oxytocin na endorphons , igira uruhare mu gutuma umuntu yumva atuje.
2.Na none gukora imibonano mpuzabitsina byongera ubudahangarwa bw’ umubiri: Ubushakashatsi bugaragaza ko abakora imibonano mpuzabitsina byibura inshuro ebyiri mu cyumweru , baba bafite ubudagangarwa buri hejuru ugereranije n’ abatayikora cyangwa bayikora inshuro ziri munsi yazo.
3.Burya ngo gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya umuvuduko ukabije w’ amaraso: Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko uko amaraso atembera neza mu mubiri , ari na ko umutima wawe uba ufite ubuzima buzira umuze. Ni muri urwo rwego rero bavuga ko abagore bakuze , iyo bakoze imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi bakanarangiza bibafasha cyane guca ukubiri n’ umuvuduko ukabije w’ amaraso.
4.Gukora imibonano mpuzabitsina bifasha umutima gutera neza: Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016, bwagaragaje ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi, bafite amahirwe make yo kurwara indwara z’ umutima n’ umuvuduko ukabije w’ amaraso. Ariko ubu bushalashatsi na none buvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina bikabije ku bagabo, bishobora kubaviramo ku rwara indwara z’ umutima n’ umuvuduko ukabije w’ amaraso.
5.Gukora imibonano mpuzabitsina byagufasha guca ukubiri n’ ikibazo cyo kubura ibitotsi: Imisemburo ya oxytoxin, dopamine , na endorphins ifasha mu kugabanya stress ( kujagarara). Igira n’ uruhare mu gutuma umuntu akoze imibonano mpuzabitsina akarangiza, hari umusemburo uhita uvuburwa mu mubiri we witwa , Prolactin. Uyu musemburo utuma umuntu yumva anezerewe mu mubiri we, kandi atuje neza.
Ikitonderwa: Nubwo tubonye ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina ku buzima bwacu , tukaba tunabizi ko ari igikorwa cyo kwishimisha , gusa twibuke ko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye , bishobora kutuviramo ingaruka zo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, no gutwara inda zitateganyijwe.Nibyiza rero ko dukoresha agakingirizo n’ ubundi buryo bwateganyijwe bwo kwirinda.