Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Sobanukirwa byimbitse ku nkuru y’ urukundo rw’ umubikira warongowe n’ umushumba aruta kure.

Inkuru twavuga ko yasakaye hirya no hino mu Rwanda ni inkuru y’ uwahoze ari umubikira witwa Mukamana Christine , warongowe na Ndayishimiye Fabrice usanzwe akora akazi kubushumba.

Mukamana Christine yaje kureka iby’ umuhamagaro wo kwiha Imana, akemera kujya kwibanira n’ uwo yihebeye nubwo bariho mu buzima bw’ ubukene, Aba bombi batuye mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana , bombi bagaragaza ko buri umwe yimariyemo undi.

Ubwo aba bombi baganiraga na ISIMBI TV , Ndayishimiye Frabrice avuga ko atagize amahirwe yo gukomeza amashuri kuko yagarukiye mu mwaka wa Kane w’ amashuri yisumbuye, agatangira kujya kushakisha , akora ibiraka.

Avuga ko uyu mugore we yamubonye bwa mbere muri 2015 akiri umukobwa atarajya no mu muhamagaro w’ ububikira , ubwo yazaga gusura abo mu muryango we batuye i Nzige , akumwa aramwishimiye, Christine we wavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Rurama, avuga ko ari ho yakuriye , aza no kuhiga amashuri kugeza mu yisumbuye.

Christine avuga ko kuva cyera akiri muto yumvaga azakurikira umuhamagaro wo kwiha Imana, akaza guhita ajya mu bubikira akirangiza amashuri yisumbuye, yatangiye amahugurwa y’ ububikira muri 2016 , ayarangiza nyuma y’ imyaka ine muri 2019 ubwo yanahabwaga isezerano ry’ ububikira, avuga ko kuva yajya mu mahugurwa kugeza ahawe ububikira , ataherukanaga na Fabrice , ku buryo buri umwe atari azi amakuru y’ undi. Avuga ko ubwo yagarukaga hanze amaze guhabwa ububikira , yumvaga ibye na Fabrice byarangiye. Ati“ Numvaga byararangiye atakintekereza nanjye ntakimutekereza , byaje gutangira bundi bushya”.

Frabrice ubwo yari amaze kumenya ko Christine yagiye mu bubikira , byamubabaje , ati“ Ndavuga nti reka niragize Imana ni yo ikora byose”.Ubwo yamusezeraga , ntibyamuciye intege kuko yamubwiye ko“ Ni uko bibaho wenda niba Imana ari wowe yanteguriye , byose bizashoboka”.Avuga ko ubwo yamenyega ko uyu mukunzi we yagarutse mu buzima bwo hanze yaramaze kuba umubikira , yonyeye kumutekereza bikaze gutizwa umurindi no kuba baragendaga bahura.

Ati“ Twarahuraga tukaganira hakaba nubwo duhuye avuye nko mu misa ntabizi ko turi bunahure. Ni uko twabonanaga”. Frabice avuga ko yaje kubona akazi kujya yahirira inka zo kuri Paruwasi , ari na bwo barushijeho gusubukura umubano wabo , bikaze no gutuma ahatinda kuko bahise bamusezerera.Ati“ Babonye ukuntu duhuza turi umwe ukuntu imitima yahuye , barangira kubisakaza , biba ngombwa ko bansezerera”.

Christine we avuga ko ubwo Fabrice yamubwiraga ko yamukunze , byamugoye kubyakira , ati “ Nabitekereje igihe kirekire ndavuga nti’ uriya muntu se koko nibyo ra , arankunda?’ Ariko buza kuza nyine mbina ni urukundo nyarukundo”.

Avuga ko yamaze amezi atandatu , abitekerezaho anabisengera , aba ari na bwo yaje kumwemerera urukundo.

Ku rundi ruhande Fabrice we yahise atangira kubaka inzu yumvaga ko azabanamo n’ umukunzi mu gihe ku ruhande rwa Christine yari ari gutegura uburyo azasezera.

Ati“ Narabanje nsaba Imana imbabazi ndayibwira nti’ Mana nubwo twasezeranye ndi kubona biri kwanga , umbabarire”.

Umugambi wo kubana bawunogeje muri 2019 , Christine aza no gutegura uburyo agomba kuva mu bubikira , aranasezera , yandika ibaruwa asezera ariko batinda kumusubiza , afata umwanzuro wo kuva muri uyu muhamagaro bataranamusubiza.

Mu kwezi k’ Ugushyingo 2021, baje kwibanira nk’ umugore n’ umugabo , ubu bamaranye amezi umunani babana. Christine avuga ko inkuru yo gushakana n’ uyu mugabo we , hari bamwe bagiye bamuhamagara bakamuca intege mu gihe hari n’ abamwifuriza urugo rwiza.

Bavuga ko bafite gahunda yo gusezerana mu rusengero no mu mategeko ubundi bakabana mu buryo bwemewe.

Related posts