Burya mu buzima bwacu ngo amabara dukunda afite aho ahuriye n’ imyaka dufite, nk’ uko byatangajwe n’ Ubushakashatsi.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu bitewe n’igihe bavukiye hari amabara bagenda bahuriraho ku buryo ukunda ibara rya kaki (brown) bishoboka ko yaba yaravutse hagati ya 1946 na 1964.Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu bavutse mu myaka ya 1960 bakunda amabara atuje, nka beige, ivu n’andi nka yo, mu gihe abavutse mu myaka ya 1970 bakunda amabara arimo icyatsi kibisi, umutuku wijimye n’andi.
Ubu bushakashatsi buvuga ko abantu bo mu myaka guhera mu 1980 kugeza 1995 bakunda amabara acyeye, mu gihe urubyiruko rwavutse guhera 1996 kugeza 2005 rukunda amabara yihariye nk’umuhondo, purple n’andi nka yo.Icyakora ubu bushakashatsi buvuga ko “amabara agenda ahinduka bitewe n’umuntu ndetse n’ibigezweho gusa amabara ameze nk’imideri, byose bigenda bikongera bikagaruka.”