Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwanda: Basanze umurambo w’ umusore uri kureremba mu kidendezi cy’amazi

 

 

Mu Karere ka Nyanza mu murenge wa Ntyazo, mu Kagari ka Bugari , mu Mudugudu wa Nkomane , haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umusore w’ imyaka 19 y’ amavuko wasanzwe mu kidenzi cy’amazi yashyizemo umwuka.

Amakuru avuga ko urupfu rw’uwo musore witwa Nzabananayo Fabrice w’imyaka 19 wari ufite bumuga bwo mu mutwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari mu kidendezi cy’amazi gishamikiye ku mugezi wa Nkomane wiroha mu Akanyaru.

Meya w’akarere ka Nyanza yemeje iby’uru rupfu avuga ko uyu musore wasanzwe mu mazi yapfuye,yari asanzwe aba ku miti y’abarwayi bo mu mutwe,abamubonye bakaba bamusanze mu mazi yapfuye.Ati “Abamubonye bwa mbere bamusanze mu mazi yituyemo, RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye uru rupfu’’.

Uru rupfu rubaye rukurikiranye n’urwa Urimubenshi Jean Pierre w’imyaka 59 y’amavuko rwamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira mu mu mudugudu wa Kabuga,mu kagari ka Rwotso, mu murenge wa Kibirizi muri Nyanza.

Related posts