Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rutshuru: Ubwo bari mu cyumba bari bagiye kubagiramo umurwayi abanganga babiri bakozanyijeho.

Aya mahano yabereye mu bitaro bya Rutshuru, nibwo abaganga babiri barwaniye mu cyumba bari bagiye kubagiramo umurwayi kugeza ubwo umwe muri bo akomereka bikomeye nk’ uko Ishyirahamwe ry’ inzobere mu kubaga abarwayi mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru ryabitangaje.

Uyobora iri shyirahamwe ry’ abaganga , Pateau Kambale Katsuva, yabitangarije Radio Okapi y’ Umuryango w’ Abibumbye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kanama 2022. Iyi mirwano hagati y’ aba baganga bivugwa ko yabaye ku wa 23 Kanama 2022, aho yabereye mu cyumba kibagirwamo abarwayi cy’ Ibitaro bya Teritwari ya Ruthsuru.

Bivugwa ko imirwano ikirangira , umwe muri aba baganga yasohotse mu cyumba avirirana , byemezwa ko yakatishijwe bimwe mu bikoresho bifashisha babaga abarwayi. Poteau Kambale Katsuva avuga ko iki gikorwa cyaranze aba baganga gihabanye n’ amahame agenga umwuga w’ ubuvuzi , anasaba ku cyateje amakimbirane y’ aba baganga yaje ko kuvamo imirwano yo gukomeretsanya.

Related posts