Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abafana ba Rayon Sport Basubije Sam Karenzi amagambo aryana mumatwi bamushinja no gutera umwaku Rayon Sport nyuma yo kubishongoraho. Soma iyinkuru witonze!

Umunyamakuru Samu Karenzi usanzwe akorera kimwe mubitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda aho akora mugisata cy’imikino, yagaragaje kwishongora ku ikipe ya Rayon Sport ndetse ashaka no kugaragaza ko uyumunyamakuru ari igitangaza ndetse yiha ibyo kubwira akaminura muhini abafana ba Rayon Sport ubwo yarari mukiganiro kumunsi w’ejo. uyumugabo usanzwe avuga ko afana ikipe ya Rayon Sport, yumvikanye kuri micro yihakana iyikipe ndetse anavuga ko ariyo kipe yanga urunuka hano mu Rwanda ndetse ahita yemeza ko yihebeye ikipe ya APR FC.

Ubwo yarari mukiganiro cy’imikino gisanzwe gitambuka kuri Radio uyumunyamakuru akorera, nibwo yateruye amagambo akakaye nyuma yuko yari yakiriye ubutumwa bw’umwe mubafana ba Rayon Sport aho uwo mufana yamubwiraga ko ashingiye kubyo ari kumvana uyumunyamakuru yaba ari gushidikanya kubyo ubwe yitangarije ko afana Rayon maze uyumufana abwira Sam Karenzi ko adafana ikipe ya Rayon Sport bitewe nibyo yarari kuvuga kuri iyikipe ikundwa na benshi mu Rwanda.

Acyumva ubwo butumwa bw’umufana, uyumugabo yateruye amagambo akomeye ndetse yanababaje abafana ba Rayon Sport ariko nkuko bisanzwe iteka aba bafana bahita bamutangariza ko nubundi ntakintu nakimwe yarabamariye. uyumugabo yagize ati: ” Nubwo akenshi mwumva mvuga ko mpfana ikipe ya Rayon Sport, kiriya ni ikinyoma nahimbye kuberako iriya kipe niyo yambere nanga kurusha izindi. kurubu ndabivuze njyewe ndi umufana ukomeye wa APR FC.” abafana ba Rayon Sport bakimara kumva ibyo babaye nkabatuzamo ariko birinda guceceka.

Abafana ba Rayon Sport basubije uyumugabo ko nabo bari babizi ko atabakunda, ko ndetse bari banabiziko ntakintu nakimwe abamariye. aba bafana batangarije uyumunyamakuru ko icyamuteye kubeshya ibyo ari amaco yinda ndetse bamubwira ko bitari bikwiriye umuntu w’umunyamwuga nkawe. usibye ibyo kandi hari nibindi bikekwa ko uyumugabo yaba yaravuze ibi byose kubera ishyari yaba afitiye mugenzi we uherutse kugirwa Umuhesha w’amagambo MC mubirori bya Rayon Sport ngo mugihe yabyifuzaga ariko akaba atarabihawe.

Related posts