Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu Moussa Camara wabihiwe n’ubuzima bwo muri Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe yo ku Mugabane w’Aziya izamugura miliyoni zikabakaba 300

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara ageze kure ibiganiro n’ikipe ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Jordanie.

Uyu rutahizamu wabihiwe n’ubuzima bwo muri Rayon kuva yayigarukamo byaramugoye gufatisha umwanya wo kubanza mu kibuga bitewe n’uko adacana uwaka n’umutoza Haringingo Francis Christian.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko hari amakipe arenga atatu yo muri Jordanie ari kwifuza Moussa Camara, gusa imwe muri izi kipe yiteguye kuzamutangaho arenga miliyoni 250 z’Amanyarwanda agasinya amasezerano y’imyaka itatu.

Ikipe bivugwa ko yiteguye kugura Moussa Camara yitwa Ramtha FC ni umwe mu makipe afite akavagari k’amafaranga muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Jordanie.

Harabura amezi akabakaba atatu umwaka w’imikino wa 2022-2023 mu Rwanda ugashyirwaho akadomo, mu mpeshyi y’uyu mwaka amasezerano Moussa Camara yari yasinyiye Rayon Sports azaba arangiye.

Related posts