Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu Joachiam Ojera yashimiwe mu buryo budasanzwe akubwira agahimbazamusyi inshuro ebyiri nyuma yo kwandagaza Rutsiro FC

Bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon Sports bahaye Joachiam Ojera amafaranga nyuma y’uko Rayon Sports ibonye amanota atatu kuri Rutsiro FC.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yari yagiye gutsindira Rutsiro FC i Rubavu ibitego bibiri ku busa.

Ibitego bibiri bya Rayon Sports byatsinzwe na ba rutahizamu Mpuzamahanga bakomoka muri Uganda ari bo Joachiam Ojera na Musa Esenu.

Nyuma y’umukino bamwe mu bafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Funclub imwe y’iyi kipe bakusanyije ibihumbi 100 by’Amanyarwanda bayaha Joachiam Ojera, aje yiyongera ku bindi bihumbi 100 buri mukinnyi wa Rayon Sports arahabwa n’ubuyobozi kuko niko gahimbazamusyi bari bemerewe.

Ikipe ya Rayon Sports yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 42 aho irusha Kiyovu Sports ya kabiri inota rimwe gusa.

Related posts