Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu Joachiam Ojera wendaga kongera amasezerano muri Rayon Sports yamaze kwisubiraho nyuma yo kwifuzwa n’ikipe yiteguye kumutangaho miliyoni 200

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Uganda, Joachiam Ojera arifuzwa bikomeye n’ikipe ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Czech Republic.

Uyu mukinnyi Rayon Sports yifuzaga kumugumana bitewe n’uko ari kwitwara neza, gusa ikipe ya URA FC y’iwabo yamaze kumumenyesha ko mu mpeshyi y’uyu mwaka izahita imugurisha muri Czech Republic.

Uyu rutahizamu yageze muri Rayon Sports tariki 27 Mutarama 2023, kuva yayigeramo amaze kuyitsindira ibitego bibiri mu mikino itanu ndetse ni umwe mu bakinnyi bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports ku buryo bukomeye.

Ojera yahamagawe kenshi mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda guhera mu 2018 ndetse yari muri Uganda Cranes yatwaye Igikombe cya CECAFA Challenge Cup 2019 n’iyakinnye CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, itozwa n’Umunya-Ecosse Jonathan McKinstry.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yabanje muri 11 ba Uganda banganyije n’Amavubi y’u Rwanda 0-0 muri iryo rushanwa kuri Stade de la Réunification tariki 18 Mutarama 2021.

Joackiam Ojera yari muri URA FC yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup mu 2021 ikaza gusezererwa na Al Masry SC yo mu Misiri ku ijonjora ry’ibanze.

Related posts