Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu Joachiam Ojera wa Rayon Sports yagaragaye ari kumwe n’ubuyobozi bw’indi kipe yo mu Rwanda bica amarenga ko iyo kipe igiye gutera gapapu Gikundiro

Rutahizamu Joachiam Ojera ukomoka muri Uganda yagaragaye ari kumwe na Erisa Ssekisambu wa Kiyovu Sports ndetse n’undi muyobozi umwe wa Kiyovu Sports bica amarenga ko iyi kipe yifuza kumusinyisha ku buryo bukomeye.

Mu mpera z’ukwezi gushize ubwo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yari yarahagaze Joachiam Ojera yakundaga kuba ari kumwe na rutahizamu Erisa Ssekisambu bakomoka mu gihugu kimwe ndetse na bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports bagiye bagaragara bari kuganira.

Hari amakuru avugwa ko Joachiam Ojera yateye utwatsi Kiyovu Sports akayibwira ko nta gahunda afite yo kuzakomeza gukina mu Rwanda kuko hari amakipe yo ku Mugabane w’i Burayi amwifuza.

Uyu rutahizamu yageze muri Rayon Sports tariki 27 Mutarama 2023, kuva yayigeramo amaze kuyitsindira ibitego bibiri mu mikino itanu ndetse ni umwe mu bakinnyi bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports ku buryo bukomeye.

Ojera yahamagawe kenshi mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda guhera mu 2018 ndetse yari muri Uganda Cranes yatwaye Igikombe cya CECAFA Challenge Cup 2019 n’iyakinnye CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, itozwa n’Umunya-Ecosse Jonathan McKinstry.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yabanje muri 11 ba Uganda banganyije n’Amavubi y’u Rwanda 0-0 muri iryo rushanwa kuri Stade de la Réunification tariki 18 Mutarama 2021.

Joackiam Ojera yari muri URA FC yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup mu 2021 ikaza gusezererwa na Al Masry SC yo mu Misiri ku ijonjora ry’ibanze.

Related posts