Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu Joachiam Ojera nyuma yo guhigika Onana na Luvumbu akegukana igihembo cy’ukwezi kwa 2 ari mu biganiro n’ikipe yo mu Rwanda yamwemereye kuzamugura miliyoni 25 mu gihe Rayon Sports yo iri kumuha miliyoni 20 ngo azongere amasezerano

Rutahizamu ukinira ikipe ya Rayon Sports, Joachiam Ojera yegukanye igihembo cy’ukwezi kwa Gashyantare 2023 aho yagitwaye ahigitse kizigenza Heritier Luvumbu Nzinga ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Essomba Leandre Willy Onana ukomoka muri Cameroon.

Joachiam Ojera ukomoka muri Uganda ari mu biganiro n’amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports, AS Kigali na Gasogi United ndetse n’andi makipe akomeye yo ku Mugabane w’Afurika.

Amakuru agera kuri KGLNEWS n’uko ikipe ya Kiyovu Sports yifuza kuzamugura miliyoni 25 z’Amanyarwanda ikamusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri, gusa yayisabye gutegereza umwaka w’imikino wa 2022-2023 ukabanza ukarangira.

Ikipe ya Rayon Sports yo yari yifuje kumwongerera amasezerano mbere y’uko ayo asanganywe agana ku musozo, gusa iyi kipe yari yifuje kumugura miliyoni 20 akazasinya imyaka ibiri.

Joachiam Ojera kuva yagera muri shampiyona y’u Rwanda amaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe aho amaze gutsinda ibitego bitatu byafashije Rayon Sports kuba iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 47 mu mikino 23.

Related posts