Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rutahizamu Essomba Onana yongeye kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo kwizeza ibitangaza iyi kipe yifuza kumuha akavagari k’amafaranga ikamwongerera amasezerano

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana yahaye isezerano ubuyobozi n’abakunzi ba Rayon Sports ko iyi kipe izegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023 ndetse n’Igikombe cy’Amahoro.

Mu minsi ishize nibwo ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol Brewery Limited rusanzwe rutera inkunga Rayon Sports y’Abagabo n’ikipe y’Abagore, rwemereye ikipe y’Abagabo ko nitwara igikombe cya shampiyona izahabwa agahimbazamusyi kangana na miliyoni 20, hakiyongeraho miliyoni 12 nibegukana igikombe cy’Amahoro, bisobanuye ko Rayon Sports ibitwaye byombi yazahabwa miliyoni 32.

Nyuma y’uko Skol Brewery Limited itegeye Rayon Sports aka kavagari k’amafaranga abakinnyi bahetse iyi kipe biyemeje gukora ibishoboka byose bakazegukana ibi bikombe bibiri bikinirwa mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023 ubwo Skol Brewery Limited yasuraga abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports i Rubavu nyuma y’uko bari bamaze gutsinda Rutsiro FC ibitego bibiri ku busa, Essomba Onana yavuze ko azakora buri kimwe kugira ngo Rayon Sports itware ibi bikombe byombi.

Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, mu gihe iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro muri 2017.

Related posts