Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Rusizi: Matela bahawe zarashaje ubu basigaye barara ku mashara , ubuyobozi buti“ Ntitwabaha isaso buri mwaka”.

Mu Murenge wa Gihundwe wo mu Karere ka Rusizi , bamwe mu baturage bavuga ko matela bahawe na Leta zashaje none bakaba basigaye barara ku mashara , mu gihe ubuyobozi buvuga ko butakwishingira kubaha isaso buri mwaka. Umunyamakuru wa RADIOTV10 , wasuye aba baturage banze kugira aho bamukinga bamwereka uburiri bararaho, bwinshi buriho ibyatsi , ubundi buriho amashara mu gihe n’ abafite izo matela bahawe zashaje cyane.

Umwe muri aba baturage avuga ko izi matela bahawe , zari zoroshye ndetse ko ari byo byatumye zihita zisaza. Uyu muturage werekaga umunyamakuru uko matela yahawe yashaje , yagize ati“Twazirayeho kabiri, inshuro ya gatatu zahise zicika turajugunya.”

Uyu muturage akomeza avuga ko bahise basubura kuri nyakatsi yo ku buriri mu gihe bari bahawe izi matela mu rwego yo kuyica. Ati“Ni ukurara mu ivu twigaragura, imbaragasa ziturya n’inda zose hamwe, sinamenya uko mbivuga mbese, ubu twaragowe ntiwareba.”

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bagihuriyeho ari benshi , bavuga ko buri rugo rwari rwahawe matela imwe mu gihe umuryango uba ugizwe n’ abantu benshi. Undi muturage ati“Bivuga ngo abana n’ubundi aho bari bandagaye mu ivu ni ho bacyandagaye, natwe wumva ngo bari bazifashije, zarashaje nubundi twasubiye muri nyakatsi.”

Bavuga ko ibi byabateye umwanda mwinshi ku buryo bugarijwe n’ indwara ziterwa n’ umwanda nk’ amavunja nubundi yakunze kuba muri aka gace batuyemo. Nabo ngo ntibishimiye iyi mibereho mibi babayemo ariko ko nta bushobozi bafite bwo kwigurira matela, ndetse ko abayobozi bo mu nzego z’ ibanze bahishira iki kibazo ntibatume abayobozi bo hejuru bahagera ngo babibone. Undi ati“ Abayobozi bara baza kudusura bakabategera mu muhanda ntibatume Gitifu agera hano.”

Dukuzumuremyi Anne Marie, Umuyobozi Wungirije w’ Akarere ka Rusizi Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage , avuga ko aba baturage bakwiye kujya bafata neza inkunga bahabwa. Ati“ Buri mwaka tugiye duhanga amaso umuntu umwe kubera kwangiza ibyo yakorewe ntabwo byaba ari byo. Turabakangurira guhinduka bakagira imyumvire mizima no gufata neza inkunga baba bahawe.”

Uyu muyobozi avuga ko hari na bamwe muri aba baturage bagurishije matela bari bahawe kuko baba bizeye ko bazahabwa ibindi , akavuga ko hari byinshi biba bikenewe gukorwa ku buryo ubuyobozi butahora bufasha abantu bamwe.

Related posts