Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Rusizi/ Bugarama: Batewe impungenge n’ imvubu zikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage

 

 

 

Mu murenge wa Bugarama , abahatuye bavuga ko babangamiwe n’ imvubu zibonera imyaka ndetse zigatwara n’ ubuzima bw’ abaturage dore ko ku wa Gatanu harimo uwo yariye ahita abura ubuzima.

 

Ibi abaturage bo mu Murenge wa Bugarama babisabye  ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024,ubwo hashyingurwaga umuturage wariwe n’imvubu kuwa Gatanu tariki ya 8 Werurwe .

Umuturage Habimana Jalibu umugabo w’imyaka 41 yariwe n’imvubu ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu  ubwo yari avuye mu murima we ajyanwa kwa muganga apfa ageze  mu ishyamba rya Nyungwe ubwo bamujyanaga   ku bitaro bya Kaminuza i Butare  dore ko yagejejwe ku bitaro bya Guhungwe bamwohereza i Huye kuvurizwayo .

Abaturage bahinga hafi ya Rusizi na Ruhwa  bagaragaza ko  kibazo cy’imvubu zibangiriza kimaze igihe kuko bahinga  ntibasarure nk’uko babitangarije BTN Tv  dore ko hari  undi mwana zakomerekeje mu mwaka wa 2020..

Abaturage bavuga ko mu batanze amakuru mu nzego z’ibanze bagaragaza ko Izo  imvubu zibonera ndetse zishobora no guhitana  n’ubuzima bwabo  .

Nsengiyumva Vincent de Paul,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, avuga ko bari kuvugana na RDB kuri iki kibazo, agatanga inama ku baturage mu gihe hataraboneka igisubizo kirambye zo gukomeza kwirinda.

Umugezi wa Ruhwa na Rusizi biravugwa ko harimo n’ingona nazo zishobora kwica abaturage bahinga hafi yayo.

Related posts