Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ruravuna kandi ruragora cyane,  yafungiwe mu cyumba imyaka 25!  Byinshi ugomba kumenya  ku mukobwa wahowe urukundo agashyingurwa ari muzima.

Ubusanzwe urukundo ruravuna kandi ruragora cyane, mu gihe ururimo atari yamenya ingorane zarwo ngo abe yaraziteguye mbere hose. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mukobwa wahowe urukundo, agafungirwa mu cyumba imyaka igera kuri 25.

Imyaka 25 yose, umukobwa w’Umufaransa witwa Blanche Mounier niyo yafungiwe mu cyumba cya wenyine, kubera ko yari yakundanye n’umusore umubyeyi we umubyara atari yarishimiye ngo amumwemerere.

Nk’uko byemezwa n’igitangazamakuru Historydaily.co.uk, uyu mwari Blancke Mounier yakomokaga mu gace ka Vienne ho mu gihugu cy’Ubufaransa. Mu mwaka wo mu 1876 yari afite imyaka 25.

Yaje guhura n’umusore yakunze cyane, barakundana karahava nyuma baza gufata umwanzuro wo kubana nk’umugore n’umugabo. Uyu musore wahuye n’uyu mwari, yanzwe n’umuryango we kugeza ubwo mama we umubyara yanze ko babana nk’uko bo babyifuzaga.

Umubyeyi we umubyara yitwaga Mounnier nk’izina yari yarahaye umukobwe we, yari yarapfishije umugabo we maze icyizere cyose cy’ubuzima yari asigaranye ku isi agishyira ku mwana we, dore ko yizeraga ko umunsi uyu mukobwa we yashakanye n’umugabo w’umukire bazabaho neza bafite buri kimwe bifuza.

Uyu mukobwa yaje kubwira mama we umubyara ko azashakana n’umusore yifuza kandi yihitiyemo. Uyu mukobwa yahoraga asubiriramo mama we ko azahitamo urukundo kurenza amafaranga, akamwemeza ko ari nayo mpamvu yakunze umusore bamwangiraga kubana nawe.

Mama we yaje kwifatanya n’umuhungu we witwaga Marcel maze bafata Blanche bamuzirikira ku gitanda yararagaho, barangije bamufungirana mu cyumba cye bamuhora urukundo yakunze umusore uciriritse.

Igihe cyaratambutse imyaka iragenda, abaturanyi bajya babaza umubyeyi we impamvu y’urusaku bumvaga akavuga ko umukobwa we yasaze bityo bamufata kugira adasohoka, bigatuma bakomeza kwirengagiza urusaku rwe.

Hamaze gutambuka imyaka myinshi umwari yarabuze ijwi ritabaza ukundi, ababyeyi be bavuze ko yapfuye maze bamukorera ikiriyo ku karubanda, bamushyingura ari muzima.

Umukozi wabo yanyuzaga ibyo kurya hafi y’igitanda cye munsi y’urugi, bikamugeraho. Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kigaragaza ko uyu mukobwa yaje kubura ubwenge, kuvuga bikamunanira burundu bitewe n’igihe yari amaze muri icyo cyumba.

Mu 1901, abashinzwe umutekano bahisemo gukora iperereza kuri uyu mukobwa kubera ibihuha by’abavugaga ko atapfuye, baza kumusanga mu cyumba afungiyemo afite imyaka 50 y’amavuko.

Yajyanywe kwa muganda umubyeyi we arafungwa, nyuma y’iminsi 15 ahita afatwa n’umutima arapfa. Musaza we yafunzwe iminsi 15 ndetse n’umukozi wabo arakatirwa. Urukundo rwatumye uyu mukobwa wafunzwe ari inkumi, asohoka aho yari yarafungiwe ari umukecuru.

Related posts