Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Ruracyageretse: FARDC yagarukanye imbaraga zidasanzwe yica abasirikare benshi ba M23, ibambura imbunda ndetse n’agace yari yafashe ka Ntamugenga

Mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibintu biracyakomeye. Intambara hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC ndetse na M23 iracyakomeje, M23 imaze iminsi yarigaruriye umugi wa Bunagana ndetse ikanongeraho uduce twinshi two muri teritwari ya Rutshuru. Hari ababonaga ko M23 yatsinze intambara ariko FARDC yagarukanye imbaraga zidasanzwe yica abasirikare benshi ba M23, ibambura imbunda ndetse n’agace yari yafashe ka Ntamugenga.

M23 yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu kwigarurira uduce turimo Bunagana aho yakubise ingabo za Leta ya Congo FARDC amaguru zikayabangira ingata, zigata ibikoresho byiganjemo imbunda maze uyu mutwe ugahita utangaza ko wigaruriye umugi wa Bunagana urimo n’umupaka uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’igihugu cya Uganda.

Uretse Bunagana M23 yagaragaje inyota yo kwigarurira utundi duce two muri teritwari ya Rutshuru maze rurambikana muri utwo duce turimo Tchanzu, Runyoni, Rwankuba, Kabindi n’utundi twinshi two mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ingabo za FARDC zagiye zigerageza kongera kwisubiza uduce zari zarambuwe na M23 ariko bikananirana.

Mu mirwano yabaye kuva ku itariki 30 Kamena kugeza ejo kuya mbere Nyakanga 2022, ingabo za Leta ya Congo FARDC zakubise M23 bikomeye maze zisubiza agace ka Ntamugenga kari ahitwa muri Jomba muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Aka gace kari karigaruriwe na M23 mu minsi ishize.(Video) : M23 yerekanye imbunda ziremereye yambuye ingabo za Congo FARDC ku rugamba

Iyi mirwano yo muri Ntamugenga bivugwa ko yaguyemo abasirikare benshi bagera kuri 27 ba M23. Uretse gutakaza abasirikare, ngo M23 yanahatakarije ibikoresho byinshi byiganjemo imbunda zo mu bwoko bwa AKA47, ari nako itakaza aka gace ka Ntamugenga yari yarigaruriye.

Lt. Col Njike Kaiko Guillaume uvugira igisirikare muri operasiyo Sokola ya kabiri yo muri Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko FARDC yirwanyeho ikabasha guhashya ingabo za M23. Njike Kaiko ati” intego ya FARDC yari ukugarura umutekano muri Ntamugenga ari nabyo byakozwe. Birumvikana umwanzi twatumye yiruka aragenda.

Lt. Col Njike Kaiko Guillaume avuga ko bishe abarwanyi 27 ba M23 ashinja kuba ifatanyije n’u Rwanda. Ati icyongeyeho twafashe zimwe mu ntwaro zirimo imbunda zo mu bwoko bwa AKA47, Rockets Propelled Grenades(RPG), imiti na radio ya Motorola ndetse n’ibirinda umutwe (casque) by’ingabo z’u Rwanda.

Imirwano yongeye kubura hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC na M23 guhera ku itariki ya 30 Kamena mu duce nka Bweza na Rutsiro two muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ku rundi ruhande ariko M23 nayo ku munsi w’ejo tariki ya mbere Nyakanga, yabyutse yerekana ibikoresho birimo imbunda n’imodoka yambuye ingabo za Leta ya Congo.

Related posts