Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Rurababaza ukumva nawe uriyanze rwose!Sinshaka kongera guhumurirwa n’ urukundo sinababajwe gake, nakuyemo igikomere kizabirindura umutima wanjye

 

Rimwe na rimwe Mutesi yagajya yicara agatekereza ko nawe afite urukundo muri we, agatekereza ko afite uwamukunze, gusa nanone yatekereza ku bubi bw’abakoresha urukundo agahita yibwira ko ataritegura bihagije kongera kwakira ako gahinda, Muri iyi nkuru ibyo uri busome byose ni amagambo ya Mutesi wagaragaje ko yatinye urukundo n’abarukoresha ndetse akarutinya kubarusha.

Mutesi ati ”Hari ibice byo muri njye bitaritegura kongera kwakira ingaruka z’urukundo. Ntabwo ibice by’umubiri wanjye birakira neza ko bigomba kongera kumpa amahirwe nkaba nakongera gukunda umuntu”.”Mu by’ukuri nkumbuye kuba mu rukundo, nkumbuye gukunda nkumbuye gutetesha no gufata neza uwo nkunda ariko ndacyafite ubwoba bw’uwo nzakunda. Ndumva mfite ibyiyumviro ndetse nkumbuye cyane umuntu uzaza akamfata akaboko maze akareka tugatemberana tugasohokera ahantu. Rimwe na rimwe bintera ubwoba..Ese ubundi bizabaho ? Ahari reka nkomeze mbifate nk’inzozi, nubwo akenshi ntekereza ko ntabikeneye, Ahari ubu reka nitegure, reka nifate neza maze ntegure umutima wanjye ahari nongera kwiyumvisha ko ahari nzongera kubona umuntu mpa umutima wanjye”.

Abasore banyurwa manuma , mukorere bino bintu ubundi ngo wirebere ukuntu agiye kukubaburiraho umuriro w’ urukundo niyo wamusaba imodoka atayifite yakwemera akayikopesha

Mutesi amaze kuvuga ayo magambo yose yuzuye umutima we, yavuze ko umuntu wese akwiriye kubaho ku bwe ndetse no ku giti cye, Mutesi yavuze ko urukundo wacamo rwose rwaba urukundo rwiza cyangwa rubi, wahura n’ugutetesha cyangwa ugutsikamiza ,….. ukwiriye kujya wibuka ko ibyishimo bya mbere ari wowe ubyiha, Rekera aho kwiruka mu nkundo, rekera aho kwihutisha urukundo ariko ntunarutinze cyangwa ngo urukerense, Ikintu cyari gikwiriye kuzaza mu buzima bwawe cyaraje cyangwa kirimunzira, Uzagukunda by’ukuri yaraje cyangwa azaza wowe izere usenge maze wirinde kuzategereza ibyo wasubijeyo, Reba niba witeguye kwakira urukundo mu nzira zose, maze utegereze uw’ibihe byose kuri wowe. Wa muntu ugukunda cyane wakwemera no gupfa nk’uko byavuzwe na Mutesi.

Related posts