Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ruhango bamaganiye kure abatwara inkari z’abagore batwite kubera icyozikoreshwa giteye inkeke

Mumurenge wa Byimana Mukarere ka Ruhango, abaturage bararira ayo kwarika ndetse bakanatabaza leta ko yabafasha ikaba yakurikirana ndetse igakuraho abantu biswe abacundankari, bagenda bazenguruka mubaturage basaba inkari z’abagore batwite ibi bikaba bikomeje guteza amakimbira akomeye cyane mumiryango ndetse ingo nyinshi zikaba zikomeje kugenda zihasenyukira kubera uyumushinga utwara izinkari nkuko Radio 1 dukesha ayamakuru yabitangaje.

Amakuru aturuka mubaturage avugako aba baturage bagiye kubona bakabona abantu bagenda bazenguruka mungo zirimo abagore batwite maze bagatungurana kubera kugenda basaba inkari zabo aho ngo batigeze babasobanurira icyo izo nkari zigiye kumara ngo bo babona baza bazitwara ngo cyane cyane iyo wemeye kuzajya uzibaha ngo cyane ko ntan’amafranga namake baha abaturage.

Umwe mubaturage wivugira ko yahuye n’ingaruka zo kuba yaratanze izinkari, yabwiye Umunyamakuru ati: “Njyewe ntanga litiro 4 mucyumweru z’inkari, ibi ubwo umugabo wanjye yabimenyaga twarashwanye, aranankubita ndetse arananyirukana kugeza ubwo naretse kongera kuzitanga. abagabo baza kuzifata baza bari kuri moto hano tubita abacunda nkari. baza kuzisaba baje bavuga ko ari abaganga ngo bazishaka kujya bazifashisha ariko ntabwo bigeze batubwira icyo bazazifashishamo.”

Undi muturage nawe utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yabwiye abanyamakuru ko uyumushinga kugeza ubu ushidikanywa ho uburyo ukoramo. yagize ati: ” Nigute niba koko ari ibintu byemewe kandi bizima batajya babanza bakaganiriza abaturage bakabasobanurira ibyuwo mushinga? niki gituma bihugikana abagore bonyine ntibimenyeshwe abagabo babo? njyewe umukazana wanjye yazitanze rimwe ariko umuhungu wanjye akibimbwira nahise mubwira ko agomba kugirana amasezerano n’uwo mugore ngo kuburyo mugihe yaramuka agize ikibazo icyaricyo cyose yazasanga abo bacunda nkari bakaba aribo babyishingira.”

Abagabo bo muri kano karere bo batangaza ko uyumushinga kubwabo babona atari uwo kwizerwa ngo kuko iyo uyumushinga uza kuba wizewe ntabwo warigukorwa mubwiru ngo uba waragiye ahagaragara abantu bose bakawumenya ndetse hakanagaragazwa inyungu umuturage azaba afite muri uwo mushinga ngo ariko bikareka gukorwa muburyo bwiswe maguyi. uretse ibi kandi bitangazwa n’aba bagabo hari nabatewe impungenge ko izo nkari zishobora kwifashishwa hagirirwa nabi abana bari munda ngo kandi mubigaragara ntamuntu wo kuzabibazwa uzwi uhari.

Ubwo umunyamakuru yavugishaga ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ngo amenye niba iki kibazo bakizi, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yemereye abanyamakuru ko uyumushinga bawuzi ko ndetse ngo ari abaganga bemewe ngo ndetse ntamuntu batwarira nkari kugahato ngo ariko izo nkari zigiye kwifashishwa mubushakashatsi. Mugihe umunyamakuru yakomezaga kugerageza kureba niba yamenya icyo aba bitwa abacundankari baba babivugaho, inshuro zose zageragejwe hahamagarwa nimero ntanarimwe yigeze yitaba kugeza ubwo twabateguriraga iyinkuru, tukaba tuzakomeza kubikurikirana tukazabigarukaho mumakuru yacu ataha.

Related posts