Rodrígo Hernandez Cascante ukinira Manchester City n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne “La Furia Roja” yegukanye Igikombe cy’Umupira wa Zahabu “Ballon d’Or” cya 2024 gihabwa umukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka wa ruhago ahigitse Umunya-Brésil, Vinicíus Júnior wa Real Madrid.
Ni umuhango wabereye mu busitani bw’inyubako y’Amateka ya Théâtre du Châtelet iri mu Murwa Mukuru Paris w’u Bufaransa kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024 nk’uko ari igikorwa cyari kimaze iminsi gitegerezanyijwe amatsiko.
Amasaha make mbere y’ibi hari hacitse igikuba mu Isi y’umupira nyuma y’uko Umunya-Brésil, Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior amaze kumenyeshwa ko atari we muri uyu mwaka ugiye kwegukana igihembo cya Ballon d’Or gihambwa umukinnyi wahize abandi bose mu mwaka wa ruhago, amahirwe yerekeza ku Umunya-Espagne, Rodrigo Hernandez Cascante “RODRÍ”.
Ibi byabaye nk’inkuba itagira amazi ikubitiye mu murwa mukuru, Madrid wa Espagne igakangaranya buri nguni y’uyu Mujyi idasize Vinícius Júnior na Perezida Florentino Pérez kimwe n’undi wese witwa urugingo w’iki kigugu cyambara Umweru n’Umukara.
Uyu Munya-Espagne yatoranyijwe ku rutonde rwari rwashyizwe hanze na “France Football” ku wa Gatatu tariki 04 Nzeri 2024. Ni urutonde rw’abakinnyi 30 bahataniye igihembo cya Ballon d’Or ya 2024, barimo barindwi ba Real Madrid, batandatu b’Abongereza babiri b’Abafaransa gusa mu gihe Umunya-Nigeria, Ademola Lookman ari we mukinnyi rukumbi uhagarariye Afurika.
Muri rusange, ibikorwa byarebweho ni ibyakozwe kuva tariki ya 1 Kanama 2023 kugeza tariki ya 31 Nyakanga 2024, aho iki gihembo cyatanzwe ku nshuro ya 68 mu mateka Lionel Messi akaba ayoboyemo n’ibihembo umunani, akagubwa mu ntege na Cristiano Ronaldo ubitse bitanu.
Hahembwe kandi ingeri enye zitandukanye zitandukanye utabariyemo Ballon d’Or nyirizina zigizwe n’Ikipe yahize izindi [Real Madrid], Umutoza watoje neza bigashyira kera [Carlo Ancelotti], Umunyezamu wahagaze neza mu biti by’izamu [Emiliano Martínez], ndetse n’Umukinnyi ukiri muto mwiza waranze umwaka wagizwe Lamine Yamal Nasraoui Ebana w’imyaka 17 y’amavuko ukinira FC Barcelona.
Mu cyiciro cy’Abagore, Umunya-Espagnekazi, Aitana Bonmatí ukinira FC Barcelona [Women] ni we wegukanye Ballon d’Or y’uyu mwaka ikaba ni’ya kabiri yegukanye ku giti cye nyuma y’uko ebyiri zari zabanje zari zatwawe na Alexia Putellas na we bakinana muri FC Barcelona.
Ni mu gihe na none Umunya-Espagnekazi, Jennifer Hermoso ukinira Tigres Femenil yo muri Mexique yegukanye ‘Socrates Trophy’ igihembo gihabwa uwakoze ibikorwa byiza.
Rutahizamu wa Bayern Munich, Harry Kane n’uwa Real Madrid, Kylian Mbappé bahembwe igihembo kizwi nka Gerd Müller gihabwa uwatsinze ibitego byinshi, aho bombi batsinze 52.
Muri rusange, ibikorwa bizarebwa ni ibyakozwe kuva tariki ya 1 Kanama 2023 kugeza tariki ya 31 Nyakanga 2024, mu birori bizabera mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris tariki 28 Ukwakira 2024, aho iki gihembo kizatangirwa ku nshuro ya 68 mu mateka Lionel Messi ayoboyemo n’ibihembo umunani, akagubwa mu ntege na Cristiano Ronaldo ubitse bitanu.
Uko abakinnyi bakurikirana ku gihembo cya Ballon d’Or
1. Ridrí
2. Vinícius Júnior
3. Jude Bellingham
4. Dani Carvajal
5. Erling Braut Halaand
6. Kylian Mbappé Lottin
7. Lautaro Martínez
8. Lamine Yamal Nasraoui Ebana
9. Toni Kroos
10. Harry Edward Kane
11. Phil Foden Walter
12. Florian Wirtz
13. Dani Olmo
14. Ademola Lookman
15. Nico Williams
16. Granit Xhaka
17. Federico Valverde Santíago Bernabeú
18. Emiliano Martinez
19. Martin Odegaard
20. Hakan Çalhanoğlu
21. Bukayo Saka Ayoyinka Temitayo
22. Antonio Rüdiger
23. Ruben Dias
24. William Saliba
25. Cole Palmer Jermaine
26. Declan Rice
27. Vitinha
28. Alejandro Grimaldo
29. Mats Hummels
29. Artem Dovbik
Uko abakiri bato bakurikiranye ku gihembo cya Kopa Trophy
1. Yamal Lamine
2. Güler Arda
3. Mainoo Kobbie
4. Savinho
5. Cubarsí Pau
6. Neves João
7. Garnacho Alejandro
8. Zaïre-Emery Warren
9. Tel Mathys
10. Konaté Karim
Uko abanyezamu bakurikiranye ku gihe cyiswe Yachine Trophy
1. Martínez Emiliano Dibu
2. Simón Unai
3. Lunin Andriy
4. Donnarumma Gianluigi
5. Maignan Mike
6. Sommer Yann
7. Mamardashvili Giorgi
8. Costa Diogo
9. Williams Ronwen
10. Kobel Gregor