Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rocky Kimomo ufafwa nk’umwami mu gusobanura filime yatangaje amamiliyoni menshi agiye kuzaha ubuyobozi bwa Rayon Sports

Uwizeye Marc wamamaye nka Rocky Kimomo mu mwuga wo gusobanura filime mu kinyarwanda yatangaje ko yifuza kuzaha ubuyobozi bwa Rayon Sports amafaranga angana na 1/10 cy’ayo azacuruza filime ye yitwa umujinya w’umusirikare.

Muri uku kwezi nibwo Rocky Kimomo yashyize hanze filime yitwa umujinya w’umusirikare yakinwemo n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda birimo umunyamakuru Anitha Pendo wa RBA, abahanzi nka Young Grace na Serge Iyamuremye uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda cy’ejo ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023, Rocky Kimomo yabwiye yavuze ko mu gihe filime ye izagurwa n’abantu benshi azakuraho amafaranga ahwanye na 1/10 maze akayatangamo umusanzu mu ikipe ya Rayon Sports yihebeye kuva akiri umwana.

Yagize ati “Mu gihe filime yanjye izagurwa n’abantu benshi nzakuraho kimwe cya cumi nyatange muri Rayon Sports, ndashishikariza abantu kujya kuri Eastflix.tv maze bagure filime yitwa umujinya w’umusirikare ni nziza cyane irimo ibyamamare mukunda kandi ikinnye neza”.

Rocky Kimomo amaze igihe kinini mu mwuga wo gusobanura filime, kuri ubu ni umwe mu bari ku isonga we na Junior Giti, Uwizeye Marc yavukiye mu Gatsata mu Mujyi wa Kigali akaba ari umufana wa Rayon Sports ku buryo bukomeye.

Related posts