Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Reka gutinzamo, hita utandukana na we mu gihe umukunzi wawe umubonyeho izi ngeso.

Hari abasore benshi bajya batakaza amafaranaga atagira ingano bitewe n’abakobwa baba barabiyoberanyijeho bakababeshya ko babakunda nyamara bababeshya bashaka kurya amafaranga yabo, bakigira abakunzi babo bakabasiga mu kangaratete nyuma y’uko bayabamazeho.

Dore ikizakubwira ko umukobwa mukundana nta mpuhwe akugirira ndetse ko atagukunda na gato ahubwo akunda ibyo ufite:

  1. Mu gihe muri kuganira akubwira ibyo akeneye kenshi

Niba ufite inshuti y’umukobwa uko muhuye aho kugira ngo akuganirize ibyateza imbere urukundo rwanyu agahora akubwira ko hari ibyo akeneye ( ati: nabuze terefone, amavuta yashize, udukweto twanjye twashaje) uzamenye ko nta rukundo afite.Hari n’undi uhora akwereka utuntu tugezweho uko muganiriye, ati urabona kariya kajipo ukuntu ari keza, ati nkunda agasaha ka runaka ati telefoni yanjye ntikigezweho n’ibindi. Uyu na we nta rukundo agufitiye.

  1. Agusaba kumwizihiriza isabukuru ye ndetse n’iz’inshuti ze

Dusanzwe tuzi ko buri muntu agira isabukuru ye y’amavuko, ibi byo birasanzwe ndetse no kuba wakizihiza isabukuru y’umukunzi wawe na byo ni ibintu bisanzwe, gusa ikigaragaza ko umukunzi wawe afite gahunda yo ku kurya amafaranga ngo yikorere ibyo yishakiye agusaba kumufasha mu kwizihiza isabukuru za bagenzi be.

Urugero: Ashobora kugusaba amafaranga yo kugura impano azaha bagenzi be ku isabukuru zabo.

  1. Ashobora ku kubwira ko arwaye kenshi gashoboka akubeshya.

Mu buzima nta muntu utarwara, gusa igitera urujijo ni ukuntu umukunzi wawe ashobora kurwara akabikubwira akagusaba amafaranga nyamara wamubwira ko ugiye kumureba ukamujyana kwa muganga akakubwira ko bidakomeye wabireka ukamwoherereza amafaranga.

Akenshi akubwira ko amafunguro asanzwe afata yamunaniye kubera uburwayi akagusaba kumuha amafaranga kugira ngo agure amafunguro yamufasha mu burwayi bwe agakira vuba.

  1. Buri gihe akubwira ko nta buryo bwo kuguhamagara kuko nta mafaranga afite muri terefone

Iki cyo gisa nk’ikimaze kuba akamenyero ku bakobwa bose aho bava bakagera, ntabwo yaguhamaga kabone n’iyo yaba agukeneye ntiyaguhamagara ahubwo akubwira ko nta mafaranga afite muri terefone bityo agahora agusaba kumuhamagara cyangwa kumwoherereza ikarita ya telefone.

Twibukiranye ko ibi bikorwa n’umukobwa utagukunda uba ukunda ibyo wifitiye ni ngombwa ko umenya gutandukanya abakobwa uhura na bo ukamenya ugukunda cyangwa ukuryarya kuko burya biroroshye kumenya umuntu ugukunda by’ukuri n’indyarya.

Related posts