Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

RDC: Basabiwe igihano cy’urupfu nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica Ambassaderi w’Ubutaliyani

Ejo hashize kuwa gatatu tariki ya 08 Werurwe 2023, Ubushinjacyaha bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bwasabiye ku mugaragaro abantu batandatu nyuma yo gukekwaho kuba baragize uruhare mu rupfu rwa Ambassaderi w’Ubutaliyani wakoreraga muri icyo gihugu, Amb Luca Atanasio.

Uyu Amb Luca Atanasio yapfuye muri Gashyantare 2021 apfana n’umurinzi we ndetse n’umushoferi we aho baguye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ambasaderi Luca Attanasio yari kumwe n’itsinda ry’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa ku Isi, PAM. Berekezaga mu gace ka Rutshuru gusura ibikorwa bya gahunda ya PAM yo kugaburira abana ku mashuri.

Amb.Atanasio yakundaga gusabana no kwisanzurana n’abantu cyane

Mu itangazo PAM yashyize hanze nyuma y’uku kurasana, yavuze ko ubwo bari mu nzira bava i Goma bajya muri aka gace ka Rutshuru ari bwo bagabweho igitero n’abantu bitwaje intwaro.

Aba bantu babagabyeho igitero ubwo bari bageze mu gace kazwi nka ’Trois Antennes’, amakuru aza kuvuga ko byakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR.

Abafashwe bafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, muri komini Barumbu. Abafashwe kugeza ubu ni batanu undi wa gatandatu we yaburiwe irengero aracyashakishwa batanu nibo bari imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa-Gombe bari kuburanishwa.

Related posts